Umuraperi Kanye West (Ye) yatangaje ko agiye kongera gutaramira ku mugabane wa Afurika muri Afurika y’Epfo, akaba ari inshuro ya kabiri azaba ataramiye muri iki gihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Kanye West yatangaje ko azataramira muri iki gihugu tariki 13 Ukuboza 2025 mu mujyi wa Johannesburg.

Kanye West yaherukaga gutaramira muri iki gihugu tariki 14 Nyakanga 2006, mu gitaramo cyabereye i Bellville Velodrome muri Cape Town.

Ikindi gihugu cyo muri Afurika yataramiyemo ni Morocco mu gitaramo yahakoreye mu 2011, mu iserukiramuco ryiswe ‘Mawazine Festival’.

Mu Ugushyingo 2024, uyu muraperi yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi harimo n’ibyo azakorera muri Kenya, Nigeria na Misiri, gusa ibi byarangiye bitabaye.

Kanye West yageze muri Afurika bwa mbere mu 2018, ubwo yageraga muri Uganda ari kumwe n’uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian ndetse icyo gihe mu byabagenzaga harimo no gufata amashusho y’indirimbo.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE