MUHANGA: Uyu mugore w’Imyaka 40 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Kamugina, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko yatewe ubumuga bukomeye n’abagabo bamusambanyaga umwana abyaye amuragiza ufite uburwayi bwo mu mutwe ngo amwiteho.

Uyu mugore washatse ko amazina ye atangazwa ariko tukayagira ibanga ku bw’Umutekano we n’uw’umwana yabyaye, avuga ko yabayeho mu buzima bubi kubera ko ababyeyi be bombi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bamusiga wenyine.

Avuga ko usibye nyina wabo nta wundi muntu yigeze abona umwitaho kwishora mu buraya ariyo mahitamo ya nyuma yumvaga asigaranye.

Akavuga ko amaze kubona ko ntawe afite wo kumurengera muri uwo mwuga w’uburaya yatewe inda n’umugabo ufite umugore ariko yanga kumufasha.

Ati:”Icyo nakuye muri uyu mwuga ugayitse ni Virusi itera SIDA n’ubumuga natewe n’abagabo bankomerekeje mu nda mu buryo bukabije’’.

Uyu mugore avuga ko umwana we yabyaye yahisemo kumuha umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe akamuzengurukana mu Mujyi asabiriza ku buryo ubufasha ahawe abuzana mu rugo bagahaha.

Ati:”Nta mbaraga ngira kubera iki kibazo natewe n’abagabo gusa mbonye igishoro nakora akazi ko gusuka imisatsi y’abagore”.

Umukuru w’Umudugudu wa Ruvumera, Murego Jean Pierre yabwiye Umunyamakuru ko basanzwe bazi ko uyu mwana ukunze kuba ari kumwe n’ufite uburwayi bwo mu mutwe ariwe nyina umubyara.

Ati:”Aho batuye n’Umudugudu mbereye Umuyobozi ni ahantu hegeranye gusa nta makuru menshi yabo dufite usibye kubona uwo murwayi n’umwana bagenda basabiriza’’.

Umuyobozi wungurije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko bagiye gushakira uyu mugore akazi ko gukora ubuyede mu nyubako za Leta n’iz’abikorera kugira ngo ave muri uwo mwuga w’uburaya.

Ati:”Turafasha Nyina kuva muri iyo ngeso mbi kugira ngo arengere umwana”.

Mugabo avuga ko icyuhutirwa bagiye kubanza gukora ari ukuvuza uyu mugore, ubufasha bwo kumuha akazi bukaza bukurikira.

At:”Tumaze igihe duha abaturage akazi ku nyubako zirimo kuzamurwa muri uyu Mujyi”.

Bamwe mu batuye Umujyi wa Muhanga, bavuga ko bari bazi ko uyu mukobwa ufite uburwayi ariwe nyina w’umwana bakunze kuzengurukana muri uyu Mujyi.

Bakavuga ko iminsi myinshi bamubonana n’abana bo mu muhanda harimo abakobwa n’abahungu bashobora kumusambanya.

Bakifuza ko Ubuyobozi bumukura muri iryo cumbi bukamuha n’ubuvuzi bwihutirwa.

Kugeza ubu uyu mugore, uyu mukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’uwo mwana we w’Imyaka 5 y’amavuko barya ari uko yamujyanye gusabiriza.

Nyina w’uyu mwana akavuga ko nta bagabo akibona kubera ubu bumuga yatewe buri mu nda.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE