Tracy Melon asanzwe ari umuhanzikazi batanga icyizere mu muziki wa Uganda, akaba yarabonye izuba tariki tariki 10 Gicurasi 2001 mu gace ka Iganga ariko aza gukurira ahitwa Mutungo i Kampala.

Uyu mukobwa yakuze akunda umuziki cyane, ariko urugendo rwe mu buryo bweruye rutangira mu 2021 ubwo yitabiraga amarushanwa yo kuririmba azwi nka ‘Pearl of Africa (POA)’ yegukana umwanya wa kabiri.

Nyuma y’ayo marushanwa nibwo amarembo ye yatangiye kwaguka mu muziki, kuko nibwo yaje guhita asinyishwa muri label yitwa ‘Troy Music’ atangira gukora indirimbo mu buryo bw’umwuga.

Kugeza ubu uyu muhanzikazi yagize amahirwe yo guhurira ku rubyiniro rumwe na Rema muri Nigeria, aho bari bahuriye mu gitaramo kiswe ‘Afropalooza’.

Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na ‘Galaxy TV’, yavuze ko Element ari we cyamamare yihebeye kuko yabonye ari umuntu utuje, utagira amagambo menshi kandi akora ibintu bye ku murongo.

Yakomeje avuga ko kuba umusore atuje nta magambo menshi agira, ni kimwe mu byo yitaho cyane iyo areba uwo bashobora gukundana.

Element ni umwe mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi muri Uganda by’umwihariko inkumi zaho, nk’uko byagiye bigaragara mu mashusho yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga ubwo yongoreraga gutaramirayo mu gitaramo yahuriyemo na The Ben na Kevin Kade.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE