muhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine yasabwe anakwa n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu birori binogeye ijisho, byahuje inshuti, abavandimwe, ibyamamare, abo mu muryango n’abandi bashyigikiye intambwe aba abombi bateye.
Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025 mu Intare Conference Arena. Uwari ukuriye umuryango wa Ishimwe Vestine wamushimiye ku bwo kubahesha umugisha, ndetse agahuza imiryango mu birori by’ubukwe bwe.
Bamwifurije kurushinga rugakomera, kandi nawe abo azibaruka bakazamwereka ibirori nk’ibi. Ati “Uzatubere Ambasaderi muri uriya muryango. Waratojwe. Tugishimiye ibirori utweretse. Mwana wacu urakaba uko twifuza.”
Ku ruhande rwa Idrissa Jean Luc Ouédraogo bashimye ku bw’umugeni bahawe. Bati “Muryango wa Vestine Ishimwe murakoze, kandi ntimukabura abakwe. Tuguhaye isezerano ko uje iwanyu heza cyane. Ijambo ry’Imana riravuga ngo nzi ibyo nibwira, umuryango wa Ouédraogo turashima cyane.”
Vestine yinjiye muri ‘Salle’ yabereyemo ibirori bye aherekejwe n’abasaza be babiri. Ni mu gihe Murumuna we Dorcas Kamikazi ari mu bakobwa bamuherekeje.
Lion Imanzi wari Umushyushyarugamba (MC) muri ibi birori, yifashishije ururimi rw’Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda kugirango ahuze imiryango yombi, bitewe n’uko benshi mu bitabiriye ubu bukwe ari abanyamahanga.
Idrissa Jean Luc Ouédraogo yaherekejwe n’abasore barimo umuhanz Emmy Vox, Samu wo muri Zuby Vomedy n’abandi banyuranye biganjemo ab’iwabo muri Burkina Faso.
Ibirori byo gusaba no gukwa kandi byasusurukijwe n’Itorero Inyamibwa ryisunze indirimbo n’imbyino bya Kinyarwanda. Iri torero rirazwi cyane mu guteza imbere umuco Nyarwanda, ndetse mu bihe bitandukanye ryagiye ritumirwa mu bukwe, ibirori, ibitaramo n’ibindi bagasusurutsa benshi.
Ku mpande zombi bahanye impano. Ariko kandi Ishimwe Vestine yahaye impano yihariye Murindahabi Irénée nk’umujyanama we na Murumuna we Kamikazi Dorcas. Murindahabi kandi yahawe ingofero n’inkoni, ashimirwa uruhare rwe ku muziki w’aba bahanzi bombi.
Ishimwe Vestine kandi yatanze impano ku bo mu muryango w’umugabo we, ni mu gihe Idrisaa yahaye impano Sebukwe na Nyirabukwe abashimira uko bareze umukunzi we.
Ishimwe Vestine kandi yahaye impano kuri Chriss Eazy wabakoreye indirimbo nyinshi binyuze mu mashusho (Video), Niyo Bosco wabandikiye indirimbo nyinshi, Producer Santana Sauce wakoze ‘Audio’ nyinshi zabo n’abandi.