Urukundo ni ururabo rutura mu mutima w’Imana, rukaza rutonze mu buzima bw’abantu babiri batoranyirijwe kuba umwe. Ibi ni byo byuzuye mu buhamya bwuje amarangamutima bwa Kayitesi Yvonne uzwi cyane nka Tessy, umunyamakuru n’umushyushyarugamba ukunzwe mu myidagaduro nyarwanda, wemeje iby’urukundo rwe n’umuraperi Shizzo Afro Papi.

Ku wa 15 Kamena 2025, muri wa mujyi w’amateka n’amasaro, Dubai, ni ho uyu mukobwa yambitswe impeta y’urukundo n’umusore yamaze kumva nk’igice cya kabiri cy’umutima we.

Ibirori byabereye mu mujyo w’ibanga ryuje ubwuzu n’urukundo, ahari inshuti za hafi barimo Bwiza, Manzi, Nyambo, Roxy n’abandi batashye bashimishijwe no guherekeza urugendo rw’aba bombi.

Mu kiganiro yagiranye na itangaza makuru, Tessy yavuze ko uru rukundo rumaze umwaka, rukaba rwubatse ku nkingi z’ukuri, icyizere n’icyerekezo kimwe. Ati: “Ikintu cya mbere ni uko ankunda. Icya kabiri ni uko duhuje icyerekezo kimwe, icyo dushaka kugeraho ni kimwe. Hari ukuba akunda, hari ukuba ari umukozi, kandi mu bantu batabizi, mubimenye: Shizzo arasenga, akunda Imana, n’ubwo uko umuzi atari ko ameze imbere mu mutima we.”

Tessy atangaza ko ahamya ko Imana ari yo yabahuje, ndetse n’indirimbo Shizzo yakoranye na Ariel Wayz igasohoka izina rye ririmo, byamweretse ko hari imiyoboro itagaragarira amaso. Ati: “Mu basore bose impamvu namuhisemo ni uko ankunda nanjye nkaba mukunda, kandi Imana ikaba ari yo yaduhuje.”

Yari azi ko azambikwa impeta, ariko uburyo byagenze byamurenze. Yari yiteguye ikanzu y’umutuku, ariko uko Shizzo yateguye igikorwa byamweretse ko hari urukundo rufite gahunda n’agaciro gakomeye.

Ati: “Ntabwo nari nagiye gutembera, nari mbizi ko atera ivi nzi n’umwenda nzambara, ariko sinari nzi igihe bibera. Nari nzi ko ni nambara ikanzu y’umutuku ari bwo bizaba, ariko siko byagenze.”

Uyu munyamakuru yavuze ko impeta yambitswe ayifata nk’ikimenyetso cy’urukundo rufite ishingiro, ruvuga “ndaguhisemo” mu mvugo idakeneye amagambo menshi. Yanashimye abajyanye i Dubai bose, ko nta n’umwe yishyuye itike, ibintu yise urugero rw’urukundo rw’umuryango.

Mu gihe imitima y’aba bombi ikomeje gusabana, Tessy yemeje ko ubukwe buri hafi, gusa ibikurikira byose biratwikiriwe n’amasengesho, kuko avuga ko igihe cyose Imana iri hagati y’abantu, byose bigenda uko bikwiye. Ati “Ibyiza biri imbere. Ubukwe ni vuba, kubera Imana. Igihe ni cyo kigena.”

Tessy avuga ko we na Shizzo, urugendo rw’urukundo rwabo rwubakiye ku nshingano, ku mico myiza no ku cyerekezo kimwe. Avuga ko urumuri rw’urukundo rwabo rubona umwanya mu mitima ya benshi, kuko basigaye bameze nk’umuvugo ugezweho mu nzu y’amateka y’abakundanye mu kuri.

                                               

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE