Ikipe ya PSG yasezereye Inter Miami muri kimwe cya munani mu gikombe cy‘amakipe maze Lionel Messi inzozi zo gutwara iki gikombe ziba zishizweho akadomo.
Kuri iki Cyumweru itariki 29 kamena 2025 nibwo Paris Saint-Germain yakinnye na Inter Miami umukino wari utegerejwe na benshi wa 1/8 mu gikombe cy’isi cy’amakipe asanzwe. Ni umukino wari utegerejwe na benshi kubera ko Lionel Messi unikira Inter Miami yari arahura na PSG yakiniye.
Ni umukino watangiye Paris Saint-Germain ikinana imbaraga zidasanzwe. Byasabye iminota itandatu gusa ngo iyi kipe iherutse gutwara UEFA Champions League ifungure amazamu ya Inter Miami kuko Joao Neves yatsinze igitego cya mbere ku mupira yahawe na Vutinha.
Paris Saint-Germain ikimara kubona igitego cya mbere yagumye kubakira umukino mu kibuga hagati ibinyujije ku bakinnyi nka Kivicha ari nako impande za Hakimi na Mendes nazo zari ziri gukora cyane ibintu byatumye inter Miami yibura mu mukino.
Ibi byatumye ku mukota wa 39 Paris Saint-Germain ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Joao Neves ku mupira yahawe na Fabian Ruiz. Nyuma gato ku munota wa 44 Inter Miami yari yugarijwe yaje gutsindwa igitego cya gatatu cyitsinzwe na Aviles wageragezaga gukiza izamu ahubwo biragira yitsinze igitego.
Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira Paris Saint-Germain yongeye kwatakana imbaraga zidasanzwe maze Hakimi aba ayitsindiye igitego cya kane, ijya kuruhuka isa n’aho yizeye gukomeza muri kimwe cya kane cy’irangiza.
Igice cya kabiri Inter Miami yagarutse isa n’aho ifite umutwaro ukomeye wo gutura. Abakinnyi batandukanye barimo Lionel Messi, Luis Suarez, Thadeo Allende bagerageje uburyo butandukanye ariko bagorwa n’ubwugarizi bwa Paris Saint-Germain bwari burimo William Pacho na Lucas Beraldo waje kwinjira mu kibuga asimbuye Marquinhos.
Ku munota wa 68 ubwo PSG yari yamaze kwizera intsinzi umutoza Luis Enrique yakoze impinduka maze Joao Neves, Hakimi na Mendes bari bagoye ikipe ya Inter Miami cyane bava mu kibuga basimburwa na Dembele, Hernandez Lucas na Lee Kang-In.
Kabuhariwe Luis Suarez yaje kwerekwa ikarita y’umuhondo ku munota wa 73 nyuma yo gutangira kurakara maze akinira nabi William Pacho.
Umukino warangiye ari ibitego bine bya Paris Saint-Germain Ku busa bwa Inter Miami, maze Inter Miami ya Lionel Messi irasezererwa, PSG yo ijya muri kimwe cya kane.