Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Kalisa Uzabumwana Sharif, uzwi cyane mu muziki nka Shaffy, yagarutse mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe aba, mu rwego rwo kurangiza imirimo ya nyuma ku Album ye ya mbere.

Ni Album izaba iriho indirimbo nyinshi yakoranye n’abahanzi n’aba-producer batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo. Shaffy yageze i Kigali ku wa Gatatu tariki 26 Kamena 2025, ndetse yatangiye guhura n’abantu batandukanye bafatanya mu bikorwa by’iyi Album.

Ku munsi wakurikiyeho, ni ukuvuga ku wa Kane tariki 27 Kamena, yakoreye muri Studio ya Producer Element, umwe mu batunganya umuziki bagezweho mu Rwanda, aho batangiye akazi ko kurangiza zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyo Album.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Shaffy yavuze ko ataje gusa kurangiza amajwi y’indirimbo, ahubwo anateganya gufata amashusho (Video) y’indirimbo ziri kuri iyi Album, kugira ngo ajye gusohora umushinga we wuzuye kandi wihariye.

Aragira ati “Mfite gahunda ndende hano i Kigali. Irimo kurangiza amajwi y’indirimbo (Audio), ariko nanone no gufata amashusho ya zimwe muri zo. Ndashaka ko iyi Album isohoka iri ku rwego rwiza, kandi ikagaragaza isura nyayo y’ubuhanzi bwanjye.”

Uretse ibijyanye n’umuziki, Shaffy yavuze ko uru rugendo yarugize mu rwego rwo gusura umuryango we wo mu Rwanda, mbere y’uko agaruka muri Amerika gukomereza ku yindi mishinga. Ati “Ni ingenzi kuri njye gusubira mu mizi, ngasura umuryango wanjye. Ni ibintu nkora kenshi uko mbonye umwanya.”

Shaffy yatangiye kwamamara mu 2020 binyuze mu ndirimbo ‘Akabanga’ yakoranye n’inzu y’umuziki Rockhill  iyoborwa na Mugisha Benjamin (The Ben).

Nubwo baje gutandukana, iyi ndirimbo yamuhesheje izina mu muziki nyarwanda, imuha n’umurongo wo gukomeza kwiyubaka nk’umuhanzi wigenga.

Mu myaka itanu ishize, Shaffy yakomeje urugendo rwe rw’umuziki, ashyira imbere umwimerere ndetse n’ubuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo ze. Yamamaye mu ndirimbo nka ‘Sukuma’, ‘Worth It’, ‘Wine It’, ‘Totally’, ‘Bailando’, ‘Jumbe’ n’izindi, zagiye zikundwa n’abakunzi b’umuziki wo mu njyana ya Afrobeat na R&B.

Kugaruka kwe i Kigali ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’iyi Album ye ya mbere, aho yifuza kuyishyira hanze yuzuza ibisabwa byose byaba ibijyanye n’amajwi n’amashusho. Iyi Album iri gutunganywa izagaragaraho umusaruro w’imyaka amaze yubaka izina rye nk’umuhanzi wifuza kwagura imbibi z’umuziki we.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE