Umugore wa Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017, Michelle Obama, yatangaje ko yishimira ko atabyaye umuhungu kuko yari kuzikorera umutwaro w’ubuzima uremereye.
Michelle yashakanye na Barack Obama mu 1992, babyarana abakobwa babiri: Malia wavutse muri Nyakanga 1998 na Sasha wavutse muri Kamena 2001.
Mu kiganiro cye “IMO Podcast” hamwe n’Umunyamakuru Angie Martinez wa Radio Hot 97, Michelle yagaragaje ko ababyeyi bakwiye kurera abana mu buryo bubafasha guhangana n’ibibazo byo mu Isi, aho kubatetesha, ariko cyane cyane abahungu.
Ati “Abantu bavuga ko abagore baha uburere abakobwa babo, bagakunda abahungu. Navuga nti ‘Kunda umuhungu wawe ariko unamuhe uburere’. Murere umukomeza ku buryo bushoboka, umwigishe uko yahangana n’uruhurirane rw’ibibazo, ariko unamwigisha uko yakwitwara mu rushako, azabe umugabo utega amatwi.”
Mu buryo bwo gutebya, Martinez yabwiye Michelle ko iyo aza kuba afite umuhungu, yari kuzamugora agamije kumukomeza, amusubiza ko yishimira kuba nta muhungu yabyaye kuko iyo aba amufite, yari kuzagorwa ashaka kubaka izina nka se.
Michelle ati “Nishimira ko nta muhungu mfite. Kubera ko yari kuzaba Barack Obama.”
Martinez yatunguwe, agaragariza Michelle ko ahubwo byari kuba bishimishije kubyara “Baby Barack’ cyangwa se Barack Obama muto, Michelle amusubiza ko ingorane uyu muhungu yari kuzanyuramo zari gutuma amugirira impuhwe, ati “Oooh! Oya. Nari kumugirira impuhwe.”
Musaza wa Michelle, Craig Robinson, na we wari muri iki kiganiro cyaranzwe n’urwenya rwinshi, yagaragaje ko mushiki we ajya amutira abahungu be.

