Ross Kana ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri iki gihe kubera ibihangano bye binyura benshi, birangajwe imbere n’indirimbo yise “Mami” iri mu zikunzwe muri Kigali.
Mu kiganiro “Who Is My Date Today” gikorwa na Miss Muyango Uwase Claudine, yagarutse ku buzima bwe muri rusange, ubujyanye n’umuziki n’ibindi bitandukanye.
Yabajijwe umuntu yakwifuza guhinduka mu masaha 24 mu myidagaduro, mu gusubiza ati “Abantu ntabo nzi. Mbona ibyo mwanyeretse. Wambabariye nkavuga ko ntawe?”
Abajijwe uko byagenda aramutse abaye inyoni, akaguruka ajya ahantu hamwe, yavuze ko yajya ahantu nyina ari. Ati “Hari umukobwa nkunda cyane. N’ubwo ngiye kubivugira kuri camera yitwa Ruth Muteteri. Ni mama wanjye.”
Muyango yabajije Ross Kana abakobwa bakundanye, avuga ko ari babiri. Uwa nyuma urukundo rwabo rwaragiye ruhwekera kugeza babonye rwarakonje. Amubajije niba hari umukobwa wari watuma ahimba indirimbo avuga ko ahari, ariko batakundanye.
Ati “Hari umukobwa twahuye mu minsi nakozemo ‘Sesa’ ntabwo twari turi guteretana. Bwari ubwa mbere kwa kundi uhura n’umuntu, twarandikiranye kuri Instagram.”
Muyango kandi yabajije Ross Kana ubwiza bw’umukobwa mu maso ye, asubiza ko umuntu aba mwiza bitewe n’uri kumureba.
Ati “Uburyo bwo kubona ubwiza tubufite mu buryo butandukanye, ubu nshobora kuba nicaye hano ndi kuvuga ko uri igitangaza ariko hakaba hari undi uri kukureba akavuga ati ni ibiki bijya mbere?”
“Ubwiza buterwa n’umuntu uri kukureba. Hari utuntu umuntu akora ku isura ye, ukabona umuntu aseka ukuntu wowe bikakubangamira. Ni utuntu duto umuntu akora cyangwa tugukurura mu buryo undi muntu tutamukurura.”
Muyango kandi yabajije uyu musore ngo ko ‘indirimbo zawe zose zikorwa na Element mu majwi naho amashusho agakorwa na Gad, bakubwiye ngo Element uramugumana ariko Gad agende cyangwa se Element agende naho Gad ahagume; wahitamo iki?’
Mu gusubiza undi yavuze ko umuntu wamubwira ibyo yaba ashaka ko batajya imbizi. Ati “Ntabwo uwo muntu yaba ari kunsaba guhitamo kuko abo nibo bantu dukorana. Ikindi umuziki nkora ndawushoboye kandi ndawukunda. Bose bahari cyangwa badahari umuziki nawukora ariko bagira uruhare ngo ukorwe, nta kintu cyaza ngo gitume ngisimbuza uwo muntu twaba tugiye kugirana ibibazo.”
Uyu musore kandi yabajijwe niba ari imanzi akajya yicisha hirya no hino kugeza nta kintu asubije. Ati “Ibintu by’imyororokere, ntabwo mbizi.”
Kuri we avuga ko ikintu yakwangira umukobwa ari ukubahuka ababyeyi, naho icyo yamukundira ari ukwiyegereza Imana kurusha kurara mu tubyiniro.
Ati “Mbonye umukobwa wubahuka ababyeyi be nahava numiwe cyane. Umwana wese akwiriye kubaha ababyeyi ariko umukobwa we ni umuntu uteganywamo ikinyabupfura.”
“Icyiza yakora, abakobwa muri iyi minsi bakunda ni ukujya mu tubyiniro ariko abatujyamo ntabwo nshaka kubibasira. Ariko umukobwa usanga ajya gusenga mu cyimbo cyo kujya mu kabyiniro ni cyo kintu nabona nkishima.”
Ross Kana iki kiganiro kijya kurangira yabajijwe ku bantu b’abanyabigwi mu myidagaduro Nyarwanda. Ku ikubitiro yabajijwe hagati ya Knowless, Kate Bashabe na Shaddy Boo.
Ati “Umuntu ushobora kunyibuka ni Kate kuko twigeze guhura kabiri, ashobora kuba anyibuka. Knowless ntabwo turahura na rimwe ariko ni umunyabigwi w’ibihe byose. Shaddy Boo we ntabwo namuvugaho byinshi, bose ni abanyabigwi.”
Yabajijwe ikindi kibazo kandi kuri Meddy, The Ben na Bruce Melodie. Mu gusubiza avuga ko ‘mu buryo bwo kugira icyo nigira ku muntu, Meddy ni uw’ibihe byose, kuko nkunda uko yakoze imiziki.”
“Nakuze mukunda hari n’imiziki ye yagiye hanze ituma abantu bo mu bindi bihugu bamenya u Rwanda. The Ben ni umuvandimwe, Melodie twahuriye muri ‘label’ imwe no muri ‘Foie de Toi’ nawe ni umuntu uzahoraho.”
Yabajijwe ikibazo kandi hagati ya Coach Gael, Ishimwe Clement na Bad Rama; avuga nabo buri wese yagiye akora ibyo ashoboye mu gihe cye bityo ari ab’ibihe byose.

