Mushiki wa P-Fla muto ariwe Natete Niwemugore, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Wilson Nshimyumuremyi.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana, aho ubukwe buzaba tariki 29 Kamena 2025, bukazabera i Rwamagana.
Usibye kuba azwi nk’umwe mu bavandimwe ba P-Fla ufite izina rikomeye muri muzika nyarwanda, uyu mukobwa nawe asanzwe ari umuhanzikazi wanize umuziki ku ishuri rya Nyundo igihe gito, gusa muri iki gihe akaba yarashyize imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.