‎Umukinnyi ukomoka muri Uganda, Ronald Ssekiganda wakiniraga  ikipe ya SC Villa yerekeje muri APR FC.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati y’ugarira yayisinye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’uko byari bimaze iminsi n’ubundi bivugwa ko azerekeza muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.

‎‎Ronald Ssekiganda abaye umukinnyi w’Umunyamahanga wa mbere usinyiye APR FC muri iyi mpeshyi.

‎Muri rusange abaye umukinnyi wa 5 uyisinyiye nyuma ya Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Hakizimana Adolphe na Iradukunda Pacifique.

‎Uyu mukinnyi yari asoje amasezerano muri Villa SC yari anabereye kapiteni. Yari yarayigezemo muri 2019 aho yayifashije gutwara igikombe cya shampiyona cya 17 mu mateka yayo.

‎Uyu mukinnyi asanzwe ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu, gusa ubuheruka mu mikino ya gicuti ntabwo yahamagawe.

‎Ronald Ssekiganda yerekeje muri APR FC aho abisikanye na mwene wabo Taddeo Lwanga aho yasezeweho nyuma y’uko asoje amasezerano.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE