
Omborenga Fitina ukina nka myugariro unyura mu mpande, ashobora gusubira muri APR FC yavuyemo mbere yo gukina muri Rayon Sports ari mu biganiro byo gutandukana na yo.
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2023/24, ni bwo Omborenga Fitina yatandukanye na APR FC, kuko Kipe y’Ingabo z’Igihugu itari yifuje kumwongerera amasezerano mu gihe andi yari arangiye.

Yahise asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports FC, gusa mbere y’uko icyo gihe kirangira yasabye kuyasesa, ashinja ikipe ye kutubahiriza ibyo bumbvikanye.
Ibi birimo kudahabwa imishahara ye ku gihe ndetse no kuba iyi kipe yaramusigayemo amafaranga ubwo yemeraga kuyisinyira.
Nyuma yo guhatiriza anagaragariza ubuyobozi ko atifuza kuzakomeza kuyikinira, Rayon Sports yageze aho yemera kumurekura gusa akayishyura bigendanye n’amasezerano yari asigaranye.
Omborenga wakiniye APR FC imyaka irindwi, yamaze kumvikana na yo ku kuba yayisubiramo, akazafatanya n’abandi mu mikino ya CAF Champions League.
Uyu azaba yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya ba APR FC imaze kwinjiza b’Abanyarwanda ari bo Hakizimana Adolphe, Bugingo Hakim, Iraguha Hadji, Ngabonziza Pacifique na Ronald Ssekiganda ukomoka muri Uganda.


