Nyuma yo kugaragaza ko yakoze ubukwe na Zuchu ndetse uyu muhanzikazi nawe akabyemeza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yanditse ko ari umugore, Diamond yemeje ko yakoze ubukwe kandi ubu afite byinshi byo gukora.
Ni amagambo yavugiye mu gitaramo yaraye akoze cya Mwenge Eve celebration muri Ilala aho yagezemo hagati avuga ko ubu ari umugabo w’undi muntu ndetse ko ubu asigaye afite inshingano nyinshi zo kwitaho.
Hagati mu gitaramo, Diamond Platnumz yateruye ati “Mureke mbabwire iki kintu, uyu munsi numvaga ntameze neza numvaga meze nk’urwaye. Murabizi, iyo warongoye hari ibintu bikubaho. Ndi umugabo wubatse kandi mwese mubimenye. Hari inshingano zidasanzwe ngomba gukora.”
Ibi abitangaje mu gihe Zuchu nawe yagiye mu bimuranga kuri Instaram (bio) yandikamo ko ari umugore wa Diamond Platnumz bishimangira ko aba bombi bahogaraga bakina umukino w’injangwe n’imbeba ko batandukanye basubiranye, baba barushinze kandi bishimanye.
Abarimo Mama Dangote (Nyina wa Diamond Platnumz), Juma Jux baherutse gushimira uyu muryango mushya ndetse babasabira umugisha ku mana ngo bazarambane.
