
Menya uburyo Bibiliya isobanura stress n’uburyo bwo kuyirwanya. Sobanukirwa n’ibitekerezo by’Imana ku bijyanye n’umujagararo wo mu bitekerezo no gukira ku mutima.”
Abantu benshi muri iyi minsi bafite stress kuburyo ibitaro by’ indera bivura indwara zo mu mutwe byakira abantu barenga ibihumbi mirongo ikenda buri mwaka! Ntitubaze abajya muyandi mavuriro atandukanye n’ abatabasha kwivuza bagendana nabyo bataziko banarwaye iyi ndwara ya Stress` Ariko kugirango ukire bisaba kubanza kwimenya ubwawe uko ubana n’ ibibazo bikugarije kuko iyo ubikomeje nabyo biragukomerera kandi wagerageza kubyoroshya wumvako ari rusange mu bantu nawe bikakorohera.
Urugero: inkuru dusanga muri Bibiliya uko abisiraheri bavuye muri Egiputa berekeza mu gihugu cy’ amasezerano benda kuhashyika hoherejwe abatasi 12 muri bo 10 baje bavuga inkuru yincamugongo ariko 2 bo baje bavuga inkuru nziza y’ ibyiringiro ko niba Imana ibishimira bazataha igihugu basezeranijwe.
Ese wowe wibona ute imbere y’ ibibazo bigukikije?
- Ntimugire ubwoba : Matayo 11:28 ( Mwese abarushye n’ abaremerewe muze munsange ndabaruhura).
- Tegereza wihanganye: Zaburi 27:13 ( Mba nararabye iyo ntizera ko nzabona kugira neza k’ Uwiteka mu isi y’ ababaho).
- Tanga imbabazi no kutaje kuzigusaba kandi wirinde inzika kuko wasanga nuwo ukikuremereye mu mutima no muntekerezo atakibuka ko yaguhemukiye ugasanga ari wowe biri kuvuna wenyine.
- Reka kwigereranya n’ abandi wowe uri ikinege ku Mana niyo izi icbyo uzacamo nicyo ishaka ko uba cyo.
- Iga kunyurwa ujye uhora ushima Imana ibyiza yakugiriye ibibazo ntibikakwibagize ineza y’Imana ku buzima bwawe (yakobo 4:7).
- Bana n’ abandi amahoro iga guca bugufi no gusaba imbabazi abo wagiriye nabi (imigani 28:13).
- Iga guseka no kunezerwa ugerageze ubyitoze bizagufasha kurwanya stress ( imigani 17:22)
- Iga kwifata neza witwararike mu buzima bwawe ntukabushore mu bibazo ubireba (1 korinto 13:16)
- Shaka ibikunezeza niba ari indirimbo ukunda jya uzumva cyane niba ushimishwa no gutemberera ahatuje shaka umwanya ujyeyo ujye wikunda cyane kandi wihe amahoro.
- Menya ibikubabaza n’ibikurakaza byose ubyirinde (Abefeso 4:31).
- Izere Imanauyirekere control y’ ubuzima bwawe bwose (Imigani 3:5).
- Menyako mubisubizo by’ ibyifuzo umaze igihe kirekire usengera harimo Oya, Yego na tegereza ugerageze kwakira ubushake bw’ Imana ku buzima bwawe.
- Iga gusengera buri kintu cyose ugiye gukora ukiragize Imana kandi wizere ko izabigufashamo.
Zimwe mu ngero z’ abagize stress ku kigero cyo hejuru muri Bibiliya.
YOBU: Yobu yari abana icumi, amatungo menshi cyane, abaja n’ abagaragu byose bimushiraho, umubiri wowe urabora arwara ibishyute, inshuti zimuvaho n’ umugore, we amugira inama yo gutuka Imana akipfira ariko ntiyigeze acumura ku Mana yahoraga ayishima kandi yaje kuzamugirira neza imushumbusha ibyo yabuze byose.
DAWIDI: Dawidi nawe yahuye n’ ibibazo akiri mutoya yoherezwa kuragira intama wenyine mu mashyamba; Imana iza kumwishimira yimikwa kuzaba umwami ariko asubira mu ishyamba kuragira; igihe yicaga Goriyati yaraziko aruhutse kuko yarinyemerewe ibyiza byinshi ariko ntabyo yahawe ahubwo yaje kuzisanga mu butayu no mu buvumo imyaka irenga 10 ahigwa n’ umwami kandi ari we wari waramusezeranije Ibyiza; abamusanze muri ubwo buvumo ni abatawe, ibyihebe ibaze gutunga abantu barenga 400 bari ku mutwe wawe mu butayu butagira amazi nibyo kurya stress yari afite icyo gihe cyose ( Zaburi 142: 1-2)

MOSE: Mose yatangiye stress akivuka nyina amuhishahisha nta bwisanzure yagize mu gihe cy’ amezi atatu bigera aho bagiye kumujugunya mu rufunzo ku ruzi; Imana imugirira neza atoragurwa n’ umukobwa wa Farawo aba ibwami yiga neza iby’ ibwami aba umusirikari ukomeye. Ariko yaje gucishwa bugufi ubwo yicaga umunyegiputa agahunga akajya kuragira intama imyaka 40 zitari ize mu butayu ngo iyo hashyuhaga harengaga 40°C hakonja hakajya munsi ya 0°C ntanzu yabagamo yabaga mu ihema akishakira ibyo aryayo urumva nawe yahuye na stress itoroshye nk’ umuntu wari warerewe ibwami bamuha icyo ashaka cyose.
Gukura abisiraheri kwa Farawo byaramugoye; Kubatungira mu butayu bamwitotombera nabyo ntibyari bimworoheye; abavandimwe be Aroni na Miriyamu baramwanze bamugirira ishyari kandi ari bamufashaga umurimo; yagize stress agera aho anyuranya nicyo Imana yamushakagaho.
ESITERI : yabaye ipfubyi akiri muto; Yari umwe mu banyagano ariko Imana imugirira neza aba Umwamikazi ariko aza kuzumva inkuru mbi ko bene wabo bagiye gukorerwa itsembatsembwa mu bihugu 120 kandi ntacyo yari afite kubikoraho urumva ko nawe stress yamubanye nyinshi ariko kubera gusenga amasengesho y’ iminsi itatu gusa Imana yarabinyuranyije abanzi b’ abayuda aba aribo bapfa mucyimbo cyabo. Nawe nubabara ujye usenga Imana uyibwire ibikuremereye byose mbere yo kugira undi ubibwira.
YESU: Yesu nawe nubwo ari Umwana w’ Imana ariko yaje mu isi abaho ubuzima bwa stress nkizo natwe duhura nazo. Yavukiye ahasuzuguritse, aba mu buzima bwo kuba impunzi akiri umwana ubwo bamuhungishaga Herodi ashakakumwica; aba mu muryango ukennye ari ababaji ntaho bagaragaje ko yageze mu ishuri akiga nkabandi; Yesu yagaragaye avuka aza kuzaboneka mu rusengero bajyanye n’ ababyeyi I Yerusaremu ubwo bamuburaga bagasanga ari kumwe n’ abigishamategeko babaza ngo ubwenge afite yabukuye he afite imyaka 12 nyuma yaho yongeye kuboneka afite imyaka 30; yaje gupfusha ise wamureraga akiri muto kuko hagati y’ imyaka 12 kugeza imyaka 30 yafashaga nyina kurera abavandimwe be mu gihe cy’ imyaka 17 yari mu buzima busanzwe nkubwo natwe tubamo bwo gupfundikanya niyo mpamvu agitangira umurimo w’Imana abaturanyi bamupinze ngo baramuzi akora akazi gaciriritse ku bubaji! Ubwo yendaga kuducungura nubwo yarazi icyamuzanye yakuruye ibigiye kumubaho stress irazamuka ati umutima urakunze ariko umubiri urananiwe abaza Imana ati ni iki kikundekesheje? Agera aho asaba Imana ngo icyo gikombe ikimurenze ariko bigeze aho aravugango bibe uko Imana ishaka natwe ibyacu tujye tubiharira Imana tuyibwire ngo bibe uko ishaka. Imana iduhe imbaraga cyane.
Zimwe mu ngaruka zizanwa na Stress
- Indwara z’uruhu ntakindi kigaragara cyayiteye Atari icyorezo cg ubundi burwayi buri rusange.
- Kugira uruhara imburagihe nawe ibaze ikintu gipfura umusatsi ugashiraho ntuzongere kumera!
- Umuruho ukabije udatanga umusaruro mu kazi
- Kunanirwa kwiyumanganya mu marangamutima yawe kuburyo ushobora guturika ukarira kandi abo muri kumwe batazi ikikurijije.
- Kwibagirwa bikabije kuburyo ushaka kujya gukora ikintu ugahita ukibagirwa.
- Intege nke z’ umubiri zituma wibasirwa n’ indwara nyinshi nka diabete, umutima, umuvuduko w’ amaraso ukabije, n’izindi
- Guhora ushidikanya ubushobozi bw’Imana ku buzima bwawe ibyo bikaviramo guhora wihebye kandi wiganyira.
- Kumva wabaho wenyine ntujye aho abandi bari nko mubirori cyangwa mu materaniro rusange.
- N’ibindi byinshi namwe mujye mubishyira muri commentaire turusheho kungurana ibitekerezo.
Uburyo bwo gukira stress
- Menya ibigutera stress ubyirinde
- Guhora wiragiza Imana gahunda zawe zose ukazishyira mu bushake bw’ Imana ugakunda gusenga iyibwira ibikugoye byose.
- Shaka umuntu w’ umwizerwa ushobora kukugira inama akaguhumuriza igihe ibibazo byabaye byinshi kwihangana byakunaniye kuko umubabaro usangiye uragabanuka kandi ibyishimo bisangiwe biriyongera.
- Kumenya imbarutso ahantu cyangwa ibintu bikuzanira ibyishimo akaba aribyo ujyamo cyane.
- Kubaka ubushobozi butuma uhangana n’ihungabana.
- Gukunda gukora sport no kugendesha amaguru byibuze iminota 30 buri munsi.
- Isunge Yesu aracyari Umwami uko yari kera nuyu munsi niko akiri mwiragize azakugirira neza
Umwanzuro
Umuntu umwe yaravuze ngo uzi abandi ni umunyabwenge ariko uwiyizi neza ni umuhanga cyane. Natwe duharanire kwimenya. Indwara nyinshi abantu benshi turwaye zikomoka kuri stress bitewe n’ uburyo twifata imbere y’ ibibazo bamwe ni uguhangana nabyo tutabifitiye ubushobozi bwo kubikemura abandi ni ukubihunga rero ntimugakinire ku muntu wifitiye ibibazo bye ngo mu mucire urubanza ngo ntugakabye, ngo ni umunyantege nke buri wese ntanganya nundi stress kandi ntawe unganya nundi kwihanganira ibimugoye hari igihe nawe uwaguha ibibazo afite utabishobora. Nubona umuntu utaka ntukamuseke ngo umucire urubanza, hari ubwo abiterwa na stress, yibyo ari gucamo.


