
Nyuma yo kutanyurwa n’imyanzuro y’urukiko rwibanze rwa Nyamata, Bishop Gafaranga yaburanye ku bujurire yatanze naho Annet Murava wari waje anahetse umwana yabyaranye na Bishop Gafaranga asohorwa mu rukiko.
Kuri uyu wa Mbere tariki 07/07/2025 nibwo Bishop Gafaranga yaburanye ku bujurire bwe nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo. Bishop Gafaranga acyekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Ibi byaha ashinjwa kubikorera umugore we, Annet Murava.
Bishop Gafaranga yari kuburana ku wa kane w’icyumweru gishize ariko bihurirana n’ikiruhuko cy’abakozi ba Leta hanyuma urubanza rwe rwimurirwa none ku wa mbere. Uyu munsi ni nabwo yujuje amezi abiri atawe muri yombi.

Nk’uko byagenze mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamara, Bishop Gafaranga yongeye kuburanira mu muhezo ariko umugore we, Annet Murava nyiri ugukorerwa ibyaha yangirwa kwinjira mu cyumba cy’iburanisha. Annet Murava yari yaje ahetse umwana yabyaranye na Bishop Gafaranga.
Nyuma yo gusohorwa mu cyumba cy’iburanisha nk’abandi Annet Murava yasohotse arimo arira dore ko akunze gukora ibiganiro avuga ko nta kibazo na kimwe afitanye n’umugabo we kandi ko ahora amusengera kugira ngo azarekurwe.
Bishop Gafaranga yari yarakatiwe iminso 30 y’agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso bimushinja ku byaha acyekwaho. N’ubwo Annet Murava ariwe wakorewe icyaha, yamusabiye imbabazi ariko ntihagira icyo zifata mu minsi ya mbere.


