
Umuhanzi Eric Senderi uzwi cyane nka Senderi International Hit yatangije urugendo rw’ibitaramo bizenguruka u Rwanda, agamije kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki. Ibi bitaramo yabitangiriye ku ivuko rye mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025.
Ni igitaramo cyabanjirije ibindi bizabera mu turere 10 tw’igihugu, aho azegera abafana be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. Senderi yavuze ko iyi myaka 20 ayifata nk’urugendo rurerure rwuzuyemo ibihe byiza n’ibigoranye, ariko byose bikamugira umuhanzi ukomeye n’inararibonye.
“Ni urugendo rw’amashimwe”

Senderi aherutse kubwira InyaRwanda ko ari igihe cyiza cyo gusubiza urukundo yahawe n’abafana be, anashimira Imana yamuhaye gukomera mu rugendo rutoroheye benshi.
Ati “Ndashimira abakunzi banjye bambaye hafi muri uru rugendo rutoroshye rw’umuziki nyarwanda. Ndashimira Imana cyane yabimfashijemo. Uru ni umwanya wo kubashimira no gusubiza urukundo bangaragarije,” – Senderi.
Yatangarije ko yahisemo gutangirira ku ivuko kugira ngo yibutse aho inzozi ze zatangiriye, kandi abigaragaze nk’icyitegererezo ku rubyiruko. Yakomeje agira ati “Nifuza gutangirira aho navukiye kugira ngo nibutse aho navuye, nkomeze kwereka urubyiruko ko aho umuntu ava atari ho amenera,”
Gahunda y’ibitaramo bya Senderi: Burera – 11/07/2025, Muhanga – 12/07/2025, Huye – 18/07/2025, Bugesera – 19/07/2025, Kayonza – 23/07/2025, Ngoma – 25/07/2025, Musanze – 26/07/2025, Rubavu – 27/07/2025, Rusizi – 29/07/2025 ndetse na Kigali – 01/08/2025
Muri ibi bitaramo, Senderi azasubiramo zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane kuva mu 2005, ndetse n’izo kuri album ze zitandukanye.
Ibigwi by’imyaka 20
Senderi yashyize hanze album eshatu ari zo: Twaribohoye – irimo indirimbo 10, Icyomoro – irimo indirimbo 15, Intimba y’Intore – irimo indirimbo 18, zigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yatumiwe kuririmba mu bikorwa bikomeye birimo: Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexico, Urugendo rw’Intara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali rukurikiye uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame.
Yari umwe mu bahanzi baririmbye mu birori byo gutaha Stade Amahoro ivuguruye imbere y’abakuru b’ibihugu barenga 20. Yitabiriye Primus Guma Guma Superstar inshuro eshatu yikurikiranya, ndetse yegukanye Salax Awards eshatu mu njyana ya Afrobeat.
Yahawe Karisimbi Awards eshatu nk’umuhanzi ukunzwe n’abaturage. Yanahawe igihembo cy’Umujyi wa Kigali cy’isuku n’umutekano.
Yaririmbye mu bikorwa byo kwamamaza amatora ya Perezida mu 2010, 2017 na 2024, anatamira abitabiriye umuhango wo Kwita Izina inshuro eshatu.
Umuhanzi w’indirimbo zubaka igihugu
Senderi ni umwe mu bahanzi bake bagiye bakora umuziki ubarizwa mu cyiciro cy’indirimbo z’ubutumwa mboneragihugu. Yakoresheje umuziki mu kwigisha no gutanga ubutumwa bukangurira: Urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, Abaturage kwitabira Imihigo, Umuganda n’Amatora, Gukundisha abantu isuku n’umutekano, ndetse no gukomeza umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo
Indirimbo ze nka “Ibidakwiriye ndabivuga,” “Nta Cash,” “FPR yahozeho,” “Iyo Twicaranye,” n’izindi, zakoreshejwe mu bukangurambaga butandukanye bwa Leta ndetse zinyuzwa kuri Radio no mu biganiro bihuza abaturage.
Yakomeje agira ati ““Nabaye umuhanzi w’ubutumwa. Ntabwo naririmbaga urukundo gusa cyangwa kwinezeza, naririmbye ngo nubake igihugu, dutere imbere twese. Ndabikomeje,”
Yasoje ashimira itangazamakuru, ryagiye rimushyigikira kuva kera, ndetse anashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwe.
“Ndashimira itangazamakuru ryose ry’u Rwanda, ryampaye umwanya kuva kera. Ndashimira buri muntu wese wigeze gushima igihangano cyanjye, akampa akazi cyangwa akanyuraho ijambo ry’inkunga. 


