
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali Bwatangaje ko gare mpuzamahanga ya nyabugogo igiye kuvugururwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali DUSENGIYUMVA Samuel yavuze ko gare mpuzamahanga ya nyabugogo igiye gukurwaho hakubakwa gare nshya igezweho nzinza kandi yicyerekezo kuburyo uzajya uyinjiramo ukagira ngo n’ikibuga kindege ugezemo.

Yavuze ko kandi hazajya haba harimo ahantu ho gucururizwamo hameze neza ndetse n’inyubako nziza zigeretse .
Banki y’isi yemeje miliyoni 100 z’amadorari ya Amerika asaga miliyari 140 y’Amafaranga y’Urwanda, ayo mafaranga akaba ari ayo gushyigikira umujyi wa Kigali mumushinga wiswe (RWANDA URBAN MOBILITY IMPROVEMENT PROJECT) akaba ari umushinga wo gutwara abantu n’ibintu muburyo bwo kutangiza ikirere bwizewe kandi butagira uwo buheza.
ibikorwa byo kubaka gare mpuzamahanga nshya ya nyabugogo bikaba biteganyijwe gutangira mumpera z’uyumwaka wa 2025.


