
Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ntamodoka zitwara abantu zikoresha mazutu zizongera gukorera mumujyi wa Kigali hazajya hakoreshwa imodoka zikoresha amashanyarazi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali DUSENGIYUMVA Samuel yavuze ko guhera mumwaka utaha wa 2026 mumujyi wa Kigali hazatangira gukoreshwa imodoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi ngo ibi bikaba bizajya bifasha umuturage kutarenza iminota byibura itatu ku cyapa.


Yavuze ko ugereranyije imodoka ikoresha mazutu n’ikoresha amashanyarazi bidakoresha amafaranga angana kuko imodoka ikoresha mazutu ikoresha ibihumbi ijana namirongo inani(180,000frw) kumunsi mugihe izikoresha amashanyarazi zikorsha ibihumbi mirongo ine(40,000frw) kumunsi.
Nanone yagarutse kukijyanye na gare ya nyabugogo igiye kubakwa avuga ko iby’imodoka zikoresha amashanyarazi bizajyana no kubakwa kwa gare ya nyabugogo aho yavuze ko izasenywa hakubakwa indi gare nziza kandi yicyerekezo ikorerwamo ibintu byose irimo inyubako zigeretse kandi ibi byose bikaba bizatangira mumpera zuyu Mwaka wa 2025.
Abaturage nabo bavuga ko ari imodoka zihuta kandi zimeze neza yaba ukeneye umuriro wa telefone, kugenda ureba amashusho kuri tereviziyo ndetse no kudatinda ku cyapa uzitegereje.



2 Comments
Turabyishimiye
natwe turabakunda