
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye ‘Soso’, yatangaje kuri uyu wa Kabiri binyuze ku rubuga rwa X ko amafaranga angana na miliyoni 10 z’amapawundi cyangwa z’amadolari ariyo yamuvura kandi nabwo by’igihe gito. Yagize ati: “Miliyoni 10 mu mapawundi cyangwa amadolari aka kanya zamvura nibura ukwezi kumwe.”
Omah Lay ntatinya kugaragaza ubuzima yanyuzemo bwamugoye, aho yavuze ko agahinda gakabije yahuye nako kashoboraga no kumuhitana. Kuva yajya ahagaragara nk’umuhanzi uririmba cyane ku buzima bwite, yakomeje gusangiza abamukurikira uko ahangana n’iyo ndwara yo mu mutwe.

Yavuze ko album ye nshya ateganya gushyira hanze, yise ‘Clarity of Mind’, izibanda ku rugendo rwo gukira kwe, nyuma y’uko album ya mbere yise ‘Boy Alone’ yasohotse ku wa 15 Nyakanga 2022, yarimo ibisobanuro birambuye ku gahinda gakabije yanyuzemo.
Ku wa 18 Nyakanga 2022, ubwo yari amaze gutangaza iyo album, Omah Lay yagiye ku rubuga rwa X avuga ko agahinda ke kaje gukara kurushaho nyuma y’uko aryamanye n’umuganga wagombaga kumufasha mu nzira yo gukira. Ibi yabivuze nk’inkuru ibabaje ariko ikomeye, igaragaza uko ubuzima bushobora kuba inkubiri mu rugamba rwo gukira ibikomere by’imbere.


