
Mukaneza angelique ni umukecuru w’imyaka 73 akaba yari atuye mumudugudu wa rwisirabo yambere Akagali ka kageyo Umurenge wa mwiru aho ni mukarere ka Kayonza yaburiwe irengero taliki 25 gicurasi 2025 umuryango we uramushaka uramubura.
Kuradusenge veneranda akaba umukobwa wuwo mukecuru yavuzeko yamushakiye ahantu hose akamubura kandi niwe babanaga akanamwitaho avugako kandi impamvu yamushakishije cyane aruko uwo mukecuru yarakuze cyane ntambaraga afite zihagije kandi ikindi yarahumye.

Nyuma yogushakisha uwo mukecuru yaje kuboneka nyuma y’ibyumweru bibiri nindi minsi bamusanze ibice byumubiri byarariwe n’inyamanswa kandi aho yasanzwe hari amaraso menshi.
Ibyo bice bimaze kuboneka byarashyinguwe gusa nyuma hagiye haboneka nibindi bice nk’umutwe n’urutirigongo uwo mukobwa arabibitse munzu akabategereje ubuyobozi ko bumwemere kubishyingura kandi avuga ko ari umutwaro ukomeye kuri we.
polisi yamubwiye kohakibura ibindi bice kugira ngo ashyingurwe neza bakaba bamusaba gutegereza hagashakishwa nibindi bice.kuradusenge yakomeje asaba ko yabona ubufasha bwo gushyingura umubyeyi kuko we ntabushobozi afite.
Umuyobozi w’umurenge wa rwiru Bwana Rukeribuga Joseph yavuze ko kuba baratinze gushyingura aruko baribagishaka ibice bibura kandi ko bateguye uko azafashwa nikigega kingoboka kugira ngo kimuhe indishyi yakababaro .
Yavuze ko kandi hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyarishe uyu mukecuru.


