
Ikinyamakuru mpuzamahanga cyizwiho gukora intonde z’abahanzi n’indirimbo zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Billboard cyashyize ahagaragara urutonde rugari rw’abaraperikazi basaga 25 bahinduye amateka y’injyana ya Hip- Hop ku isi .
Iki kinyamakuru gitangaza ko aba bahanzi bahiswemo hashingiwe ku buhanga mu miririmbire [imirongo],imivugire ,umusanzu mu iterambere ry’ijyana ndetse n’uruhare rwabo mu guteza imbere umuco w’igihugu bakomokamo .

Uru rutonde rugaragaramo ibyamamarekazi bikomeye mu njyana ya Hip Hop ku isi nka Mc Lyte ,Nicki Minaj ,Lauryn Hill ,Queen Latifah na Doja Cat ariko nanone rugaragaraho zimwe mu mpirimbanyi z’iyi njyana zakanyujijeho nka Roxanne Shante ndetse na Lady of Rage .
Indi nkuru wasoma bifitanye isano : Chris Brown yaciye amarenga yuko ashobora kwisanga muri gereza .
Muri uru rutonde kandi hagaragaramo ko abandi baraperikazi nka Missy Elliot wanagaragajwe nk’umwe mu bagore bazanye ibintu byinshi kandi bitari bisanzwe muri iyi njyana ,mu gihe Nicki Minaj we yarenze agahiganwa n’abaraperi b’abagabo mu kugira indirimbo nyinshi zaje ku rutonde rw’ijana zikunzwe ku isi rukorwa n’iki kinyamakuru [Billboard Hot 100+].
Abandi baraperikazi bakunzwe n’urubyiruko muri iki gihe bagaragara kuri uru rutonde barimo umunyamerikakazi Megan Jovon Ruth Pete uzwi nka Megan Thee Stallion ndetse na mugenzi we Belcalis Marlenis Cephus wamenyekanye nka Cardi -B ,aba bombi bari kuri urutonde kubera ubutwari , ijwi rikomeye n’ubwisanzure bagaragaza mu gutambutsa ibihangano byabo.
Buri umwe ugaragara kuri uru rutonde kandi yataye intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki , aho benshi barimo bagiye begukana ibihembo bya muzika bikomeye ku isi nka Grammy Awards cyangwa se BET Awards .
Abandi bagaragara kuri uru rutonde biganjemo abarimo abakanyujijeho mu bihe byatambutse nka Gangstaa Boo wakoze amateka akomeye ubwo yari kumwe n’itsinda ‘Three Six Mafia’ ,Lady of Rage ufatwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry’inzu itunganya umuziki ikomeye ku isi ya ‘Death Row Records’ ndetse na Monie Love watumye injyana ya Rap imenyekana mu bice byo ku mugabane w’u Burayi byumwihariko mu gihugu cy’Ubwongereza .
Iki kinyamakuru gishimangira ko aba bahanzi bose basize izina ritazibagirana mu rugendo rwa Hip Hop ndetse ko ari n’ikimenyetso simusiga cyuko abagore nabo bashoboye byumwihariko mu guhanga udushya mu muziki .
Aba baraperikazi kandi uko ari 25 ntago bashimirwa gusa kubera ko ari abahanzi ahubwo no kuba baragize uruhare mu guhindura uko abagore bafatwa mu muziki ndetse bagatera abandi ishema ryo kugira ijwi n’uruhare mu byafatwaga nk’iby’abagabo gusa .


