
Kugeza ubu amwe mu mashusho akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni ay’umuhanzikazi Jennifer Lopez wagaragaye yambaye ikanzu yegereye umubiri we cyane kandi yaka, ari gusomana n’umubyinnyi we w’umuhungu, nyuma agasomana n’umukobwa. Ibi byahise biba kimwe mu byo abantu bagarutseho cyane mu byaranze iri joro ryatangiwemo ibihembo bya American Music Awards biri mu bikomeye ku Isi mu ruganda rwa muzika.
Mu ndirimbo 23 yaririmbye mu minota 6 gusa, harimo izakunzwe cyane ku Isi nka “Dance Again” yasohotse mu 2012, “Birds of a Feather” ya Billie Eilish, “Not Like Us” ya Kendrick Lamar, “Guess” ya Charli XCX na Billie Eilish, “Beautiful Things” ya Benson Boone, “NUEVAYoL” ya Bad Bunny, “Nasty” ya Tinashe, “A Bar Song (Tipsy)” ya Shaboozey, n’iyitwa “Lose Control” ya Teddy Swims.

Ibi byakoze ku mitima y’abari aho, harimo n’umunyarwenya Tiffany Haddish w’imyaka 45, wahise afata ijambo abivugaho mu buryo bw’urwenya. Ati: “Ni nde wakwiyumvisha ko umuntu nka J.Lo ari we uyoboye AMAs uyu mwaka?” Yakomeje agira ati: “Uyu mukobwa amaze kuririmba indirimbo 23 mu minota itandatu! Byonyine, arangije na siporo ye y’umunsi, kandi yasoje no gusomana uko ashaka.”
Yasoje agira ati: “Sigarana umwe mu babyinnyi, J.Lo. Mbabarira! Nanjye sindashaka, ntabwo uri wenyine!”
Jennifer Lopez yatandukanye na Ben Affleck byemewe n’amategeko muri Mutarama 2025 nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bashyingiranywe. Ku rundi ruhande, Tiffany Haddish aherutse gutangaza mu kiganiro yakoreye kuri Late Night with Seth Meyers ko “ari mu rukundo n’abantu benshi icyarimwe.”
Ibirori bya American Music Awards byatambutse imbonankubone kuri televiziyo tariki 26 Gicurasi 2025 guhera saa mbili z’ijoro (isaha ya New York), bibera mu nyubako ya Fontainebleau Las Vegas, aho Jennifer Lopez yari umushyushyarugamba w’umwuga wagaragaje ubuhanga n’imbaraga zidasanzwe, ariko kandi akaba yasize inkuru itari kuvugwaho rumwe n’abakunzi be bakoresha imbuga nkoranyambaga.


