
Uyu muhanzikazi yasezeranye imbere y’amategeko ku wa 15 Mutarama 2025, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali. Icyo gihe ntiyigeze atangaza byinshi ku bijyanye n’ubukwe, ariko ku wa 4 Gicurasi 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, yemeje ko ubukwe bwe buzaba ku wa 5 Nyakanga 2025.
Nubwo atatangaje aho buzabera, amakuru yizewe yamenyekanye ni uko ubu bukwe buzabera mu Intare Conference Arena i Rusororo, aho abatumiwe batangiye guhabwa ubutumire (invitation) buriho izina ryabo, ari naryo bazerekana binjira.

Ni ahantu hafite amateka akomeye y’ubukwe bw’abanyacyubahiro n’ibyamamare, kuko ari ho habereye ubukwe bwa Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay mu birori byabaye ku wa 29 Ukuboza 2024, ndetse hanabereye umuhango wo gusaba no gukwa wa Akaliza Amanda witabiriye Miss Rwanda mu 2021, n’umugabo we Jonas- Ibirori byabo byabaye ku wa 17 Gicurasi 2025.
Vestine yateye intambwe yo kurushinga mu gihe gito gishize asoje amashuri yisumbuye, ibintu bamwe batangiye kuvuga ko yaba yihuse. Gusa mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru MIE, yagaragaje ko ibyo ari amarangamutima y’abantu, avuga ati: “Nta muntu wangeneye igihe nzarushingira.”
Murumuna we Dorcas nawe yamushyigikiye, avuga ko nta muntu ushobora kuneza rubanda bose icyarimwe, ahubwo umuntu akwiye gukora ibimushimisha.
Vestine avuga ko yambitswe impeta y’urukundo kandi afite ishimwe ku mutima kuba agiye kurushinga n’uwo umutima we wahisemo. Yagize ati: “Nibwo dutangiye Banyarwanda, ahubwo mudusengere.”
Yanashimangiye ko kuba agiye kurushinga bitavuze ko umuziki we na Dorcas uzacogora. Ati: “Kuba ngiye kurushinga ntibisobanuye ko ngiye gusiga Dorcas, umuziki wacu uzakomeza.”


