
Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yuzuza amanota 34 ayiha amahirwe yo kutamanuka, mu gihe Rayon Sports yahise iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 59 irushwa abiri na APR FC ya mbere.
Ni umukino wari wasubitswe ugeze ku munota wa 57, ubwo Komiseri w’Umukino, Munyemana Hudu yanzuraga ko umukino uhagarara kubera umutekano muke wakomotse ku byemezo by’abasifuzi bitanyuze Abafana ba Rayon Sports, nyuma Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ryanzura ko ugomba gusukurirwa aho wari ugeze nta gihindutse.

Umukino watangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports yasabwaga gukora ibidasanzwe mu gihe gito, maze Umunya-Mali, Adama Bagayogo n’Umurundi, Ndayishimiye Richard ntibirirwa bagaruka mu kibuga, ahubwo basimburwa n’Umunye-Congo Brazzaville, Prinsse Elenga Kanga Junior na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’.
Rayon Sports yatangiye iyi minota yotsa Bugesera FC igitutu, icyakora iyi Kipe y’i Burasirazuba ikomeza kugarira neza ndetse yimakaza umuvuno wo gucungira ku mipira itakajwe n’abakinnyi ba Rayon Sports babifashijwemo na Kapiteni Kaneza Augustin, Gakwaya Léonald, Ssentongo Farouk na Umar Abba.
Umutoza Rwaka Claude yakomeje gukora impinduka kugera no ku bakinnyi atari yarigeze agirira icyizere muri uyu mwaka w’imikino, aho yahaye umwanya Umunya-Guinée Bissau, Adulai Jalo n’Umunya-Cameroun, Assana Nah Innocent mu mpinduka zafashije iyi kipe gukaza ubusatirizi mu minota 10 ya nyuma.
Ku munota wa 27 w’iyari igenwe uyu munsi [84], Bugingo Hakim yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Assana Nah Innocent, itangira guhembera icyizere, kitamaze kabiri kuko nyuma y’iminota ine yongeweho, abasore b’umutoza Banamwana Camarade bakomeje guhagarara neza, umukino urangira begukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Uyu mukino wari wari wakajijweho umutekano, wanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta n’izishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bayobowe na Perezida wa FERWAFA, Munyentwari Alphonse, Umunyamabanga, Kalisa Adolphe ‘Camarade’ n’Umuyobozi w’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yussufu.


