
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025.
Ati “Ni byo koko ku wa 7 Gicurasi 2025, RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyarembye Zacharie, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.”
Muri kimwe mu biganiro yari aherutse kugirana na Isimbi TV, cyatangajwe ku itariki ya 19 Werurwe , yagitangiye avuga ko “ahubwo uyu munsi noneho ndumva mbere yuko dutangira ikiganiro nabanza nkasenga yongeraho ko ati:
“Mwami Imana ndakwinginze, nibiba ngombwa nubishaka kibe ikiganiro cya nyuma naba ngiye gukora ariko kibe ikiganiro gihindura abantu.”
Abajijwe n’umunyamakuru wa Isimbi TV impamvu acyise ikiganiro cya nyuma, niba agiye gupfa, mu gihe afashwe neza n’umugore we akagira n’akazi k’ubuyobozi muri hoteli, yasubije ati: “Yego, birashoboka…”
Ntibisobanutse niba ibyo yavuze icyo gihe hari isano bifitanye n’uku gutabwa muri yombi na RIB ku wa gatatu.
‘Bishop Gafaranga’, w’imyaka 35, yamenyekanye mu biganiro yagiye atumirwamo kuri shene zo kuri YouTube, aho yagiye yigaragaza nk’umuntu wageze i Kigali avuye iwabo i Cyangugu, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, agatangirira mu buzima bw’amikoro macye akaza kugera ku bukire.
Uyu wemera ko atarangije amashuri abanza, yagiye anumvikana anenga imyitwarire ya bamwe mu bapasiteri abona ko mu mibereho yabo bakora ibitandukanye n’ibyo bigisha mu ivugabutumwa.


