
Kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 02/05/2025, Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kamonyi bibutse ku nshuro ya 31, abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango witabiriwe : -Intumwa ya PSF mu ntara y’Amajyepfo Bwana Mugunga Jean Baptiste

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi
Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Inzego z’Umutekano , Abahagarariye amadini n’amatorero,
Abikorera bo mu Karere ka Kamonyi
Intwaza zo mu Karere ka Kamonyi
Bwana MUNYANKUMBURWA Jean Marie Chairperson wa PSF yahaye ikaze abashyitsi ndetse abashimira ko baje kwifatanya na PSF mu kwibuka Abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ,yakomeje avugako bazakomeza guharanira kuba Umusingi w’iterambere rirambye ry’igihugu hamwe n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
President wa ibuka mu karere ka Kamonyi Zacharie, mu butumwa bwe yavuzeko Kwibuka ari umwanya mwiza wo kwibuka abacu barangwaga nibyiza, bikaba ari uburyo bwo kubasubiza agaciro. inzira nyayo yo kurwanya Jenocide n’ingengabitekerezo.Yashimye cyane PSF , yateguye iki gikorwa cyo Kwibuka, ndetse ko Ibuka baha agaciro ibikorwa PSF ikora mu gushyigikira imishinga yo guteza imbere Abacitse ku icumu rya Jenoside .
Nyuma yaho hakuriyeho ubuhamya bwa NYOMBAYIRE Christopher umuturage wo m karere kamonyi , mumurenge wa gacurabwenge, akagali ka gihinga mumudugudu wa nyagasozi.yavuze kubyo yiboneye namaso ye byabaye muri genocide yakorewe abatutsi mu 1994 anashima inkotanyi kuko zahagaritse genocide yakorewe abatutsi yihanganisha nabacitse kw’icumu rya genocide.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Bwana NAHAYO Sylvere wari Umushyitsi mukuru, yacanye Urumuri rw’icyizere

arugeza ku bandi nk’icyizere cy’ubuzima. yakomeje yihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeza gusobanura uburyo Jenocide yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa Ubutumwa bw’ikizere yatanze nuko tugomba gufatanya tukubaka igihugu uko tukifuza.

Nyuma yibyo hakurikiyeho kujya kunamira abazize jenocide ndetse no gushiraho indabo.

Nyuma hakurikiyeho umwiherero w’intwaza aho bari kumwe na komite ya PSF mu karere no mu mirenge, ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano. Habanje ikiganiro cy’Ubudaheranwa hakurikiraho gusangira, ndetse PSF ishyikiriza Intwaza impano yabateguriye.
*Twibuke twiyukaba*


