
Munyakazi Sadate wabaye Perezida w’iyi kipe ya Rayon Sports yasabye abafana bayo kudacika intege nyuma yo gutsindwa na Black Bulls.

Ni ibitego bya Abdu Gueye ku munota wa 54 na Danilo Muze ku munota wa 95. Nyuma y’uyu mukino abafana ba Rayon Sports bagaragaje ko babaye dore ko ikipe bihebeye imaze imikino 6 yikurikiranya idatsinda.
Munyakazi Sadate wabaye Perezida wayo mu butumwa yanyujije kuri X yabasabye kudacika intege.
Yanditse ati:”Mu bihe bikomeye nibwo ukenera inkora mutima, Rayon Sports ikeneye ko tuyiba inyuma twese nkabitsamuye, nti ducike intege”.
Rayon Sports izakina umukino wo kwishyura na Black Bulls ku wa Gatandatu w’Icyumweru gitaha muri Mozambique. Kugira ngo ikomeze ijye mu matsinda birayisaba gutsinda ibitego 3-0.


