
Umunyarwanda Madjaliwa Safari uba mu Bufaransa, azaburanishwa i Paris guhera ku wa 17 Ugushyingo kugeza ku wa 18 Ukuboza 2026, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho gukorera mu Rwanda mu 1994.
Ikinyamakuru La Nouvelle République cyatangaje ku wa 15 Ukwakira 2026 ko Safari, wari usanzwe atuye i Saint-Pierre-des-Corps hafi y’umujyi wa Tours, akekwaho kugira uruhare mu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside, cyane cyane mu bice byahoze ari Perefegitura za Gitarama na Butare.

Mu byo ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bumushinja harimo kuba yaragize uruhare mu bikorwa byaberaga kuri bariyeri ya Bigega, izwi nka “Chez Premier”, aho Abatutsi bafatirwaga bakicwa.
Raporo z’iperereza zivuga ko yari umwungiriza w’uwari uyoboye iyo bariyeri, ndetse akekwaho gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bariyeri zashyizwe hirya no hino mu gihugu zakoreshwaga mu kugenzura ibyangombwa by’abagenzi, aho Abatutsi benshi bafatirwaga bakicwa.
La Nouvelle République ivuga ko mu bimenyetso byakusanyijwe harimo ifoto yafashwe mu 1994, igaragaza umugabo uvugwa ko ari Safari ahagaze hafi ya bariyeri, afite umuhoro.
Safari yatawe muri yombi muri Nyakanga 2023, nyuma y’iperereza ryari rimaze imyaka ine rikorwa n’inzego z’ubutabera z’u Bufaransa. Abashinzwe iperereza bagiye no mu Rwanda inshuro eshanu gukusanya amakuru.
U Rwanda rwari rwaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2017, rusaba ko yoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda mu 2019, ariko u Bufaransa burabyanga, butangiza iperereza ryabwo.
Safari ahakana ibyaha ashinjwa. Yavuze ko muri icyo gihe yitaga kuri Se wari wakomeretse, bityo akaba atarabashaga kugenda uko yishakiye.
Uyu mugabo, wari umucuruzi i Nyanza, yageze mu Bufaransa n’umuryango we mu 2009, ahabwa ubuhungiro mu 2017. Urubanza rwe rutegerejwe kumara hafi ukwezi, rukazagaragaza niba ibirego bimureba bifite ishingiro.


