
Umugabo wo muri Mexique w’imyaka 45, usanzwe akora akazi ko kuzimya inkongi, yafatiwe ku Kibuga cy’Indege cya Cologne Bonn mu Budage, agerageza kwinjiza mu gihugu inzoka zifite ubumara n’imiserebanya, byose hamwe birenga 90.
Abakozi ba gasutamo bavuze ko uyu mugabo yagaragaraga nk’ufite ubwoba bukabije ubwo yageragezaga kunyura mu nzira igenewe abagenzi badafite ibintu bagomba kumenyekanisha kuri gasutamo.

Babanje kumupima ibiyobyabwenge, basanga yarakoresheje cocaine. Nyuma y’ibyo, bakomereje ku kugenzura ibyari mu ivarisi yari yitwaje muri urwo rugendo.
Nubwo nta biyobyabwenge basanze muri iyo varisi, bavumbuyemo inzoka zirimo iz’ubumara bukarishyew ndetse n’imiserebanya irimo iyitwa iguanas.
Izo nyamaswa zari zahishwe mu macupa ya shampoo n’ay’amavuta yo kwisiga, mu bikoresho bya pulasitiki ndetse no mu masogisi yari azingazinze.
Umuvugizi wa gasutamo ya Cologne, Jens Ahland, yavuze ko abakozi bo ku kibuga cy’indege basanzwe babona ibintu byinshi bidasanzwe mu mavarisi y’abagenzi, ariko ko ibyo bari babonye byari bishya kuri bo.
Ati “Bagenzi banjye bo ku kibuga cy’indege bamenyereye kubona ibintu byinshi abagenzi batahana mu mavarisi nk’urwibutso, ariko ntitwari twarigeze tubona inzoka 37 nzima zifite ubumara n’imiserebanya 55 bivuye muri Mexique.”
Ahland yavuze ko zimwe muri izo nyamaswa zari zatwawe mu buryo burangwa n’ubugome. Izindi zari zapfuye mu rugendo rwahereye mu Mujyi wa Mexico City, rukanyura i Istanbul mbere yo kugera mu Budage.
Uyu mugabo utatangajwe amazina yabwiye abashinzwe umutekano ko yari yajyanye izo nyamaswa kugira ngo agirire neza Umunya-Brésil bari baziranye.
Nyuma yo gufatwa, yangiwe kwinjira mu Budage, asubizwa mu ndege imujyana i Istanbul. Inyamaswa zari zikiri nzima zo zajyanywe kwitabwaho mu kigo cyororerwamo inzoka muri icyo gihugu.
Umuvugizi wa gasutamo yavuze ko iki kibazo kije nyuma y’ibindi bikorwa byinshi byo gufata inyamaswa n’ibimera byinjizwaga mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Umwaka ushize, mu gihugu hose twagize ibikorwa birenga 1.300 byo gufatira inyamaswa n’ibimera birinzwe, cyangwa ibicuruzwa bibikomokaho, byose hamwe birenga 56.600.”
Ntabwo ari ubwa mbere abakozi ba gasutamo bo ku Kibuga cy’Indege cya Cologne Bonn bavumbuye ibikururanda byari bihishwe mu mizigo yaturutse muri Mexique.
Mu myaka itandatu ishize, bahasanze ibikururanda 26 byo mu bwoko budakunze kuboneka, birimo 10 byari byapfuye. Byari byarahishwe mu bipfunyika by’ibikinisho.
Ibyo bikururanda byari byoherejwe bivuye muri Mexique, bigenewe abantu ku giti cyabo bari babiguze mu Budage.

