
Umuyobozi w’ishuri rya G.S Kabgayi B witwa Frère Musanganya yakatiwe gufungwa imyaka itatu azira kunyereza umutungo wa Leta
Mu Ugushyingo 2025 akarere ka Muhanga katanze ikirego mu bugenzacyaha kavuga ko hari umutungo wanyerejwe bigendanye n’ubugenzuzi bwari bwakozwe mu ishuri rya G.S Kabgayi B.

Icyo gihe inzego zibifitiye ububasha zataye muri yombi abarimo umuyobozi w’ishuri witwa Frère Musanganya Simweragi Christophe, umucungamutungo witwa Sifa Marie Louise.
Iperereza kandi ryanakozwe ku bashinzwe akanama k’amasoko ari bo Ayabagabo Benoît, Mitindo Gaeta, Utamuriza Marie Solange, Nzakamwita Bertin, Muhimpundu Marie Chantal, Nirere Marie Gorette, na Nyampinga Valentine.
Ku wa 16 Nzeri 2026, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga mu rubanza mu mizi Ubushinjacyaha bwabareze ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo, gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abaregwa bose bahakanaga ibyaha baregwa basaba kugirwa abere.
Ku wa 15 Ukwakira 2026, icyemezo cy’urukiko IGIHE ifitiye kopi kigaragaza ko urukiko rwemeje ko Frère Musanganya Simweragi Christophe ahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo n’icyo gukoresha inyandiko zitavuga ukuri, akaba adahamwa n’icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rwahanishije Frère Musanganya usanzwe ufungiye mu igororero rya Muhanga igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu no gutanga ihazabu ya 774.102 Frw.
Urukiko rwtegetse Frère Musanganya gusubiza mu isanduku ya Leta amafaranga 1.032.000 Frw yanyereje.
Urukiko rwemeje ko Sifa Marie Louise ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu no gutanga ihazabu ya 673.875 Frw.
Urukiko rwategetse Sifa usanzwe ufungiye mu igororero rya Nyamagabe gusubiza mu isanduku ya leta 898.500 Frw yanyereje.
Urukiko rwemeje ko Nzakamwita Bertin, Utamuriza Marie Solange, Nyampinga Valentine, Ayabagabo Benoît, Muhimpundu Marie Chantal, Nirere Marie Gorette na Mitindo Gaeta, n’ubundi baburanaga badafunze, ko badahamwa n’icyaha cyo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rwavuze ko Frère Musanganya na Sifa basonewe amagarama y’urubanza kuko baburanye bafunze.
Urukiko rwibukije ko kujurira urubanza bikorwa mu minsi mirongo itatu kuva urubanza rumaze gusomwa.


