
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwafashe icyemezo gifunga by’agateganyo umugabo ukekwaho gutanga amafaranga ibihumbi 300 Frw bakica murumuna we.
Abakurikiranywe Habimana Schadrack bakunze kwita Kazungu w’imyaka 39 na Shumbusho Marc wo mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma na bakunze kwita Matende.

Baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, aho baburanaga ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Taliki ya 17 Nzeri 2026 uwitwa Shumbusho yari kumwe na Habanabashaka Janvier witabye Imana basangira inzoga baratahana.
Ubushinjacyaha buvuga ko Shumbusho na Habanabashaka bahuye na Habimana asaba Shumbusho kumufasha bakica Habanabashaka kuko yaramubangamiye.
Impamvu ni uko hari inzu z’iwabo yifuzaga gushakiramo umugore umuryango ntiwabyemera ashiduka Habanabashaka ari we uyibamo amwizeza ko yamufasha kumwica akamwishyura ibihumbi 300 Frw.
Buvuga ko Shumbusho atazuyaje ahubwo yabyemeye baniga Habanabashaka baramwica bamujugunya mu mu muringote.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha, Shumbusho mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha ari no muri kasho yasobanuye ko yishe nyakwigendera afatanyije na Habimana.
Hari inyandiko mvugo y’ibyabaye yakozwe n’umugenzacyaha w’aho Shumbusho yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi aho bose bemeje ko Habanabashaka yishwe na Shumbusho kandi Shumbusho yabanje kwemererwa igihembo na Habimana.
Shumbusho mu rukiko yemeye icyaha akekwaho avuga ko bari kumwe na nyakwigendera bataha basinze bararwana amufata mu ijosi bapfa inzoga.
Shumbusho mu rukiko yavuze ko yishe Habanabashaka wenyine atafatanyije na Habimana.
Shumbusho yasabye ko atafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ahubwo asaba ko yahabwa igihano.
Habimana yahakanye icyaha akekwaho avuga ko urupfu rwa murumuna we Habanabashaka nta ruhare yarugizemo ko yamenye ko murumuna we yapfuye abimenye mu gitondo.
Habimana yasabye urukiko ko yafungurwa kuko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma afungwa by’agateganyo.
Urukiko rwafashe icyemezo ko Habimana na Shumbusho hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha.
Impamvu ni uko hari uwo bari bafunganye na Shumbusho wamubajije icyatumye bamufunga abasobanurira neza ko Habimana bafatanyije ubwo yari abagishije inama bakamugira inama yo kwemera icyaha kuko bazamuha igihano gito ariko ntatabyemera azahanishwa igihano cya burundu.
Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Habimana akekwaho icyaha kuko mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha yavuze ko bafatanyije kwica Habanabakize.
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro, bityo ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha, rutegeka ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu igororero.

