
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yabwiye Ambasaderi wa Amerika muri icyo gihugu, Leo Brent Bozell III, ko niba atacyemera gukemura ibibazo binyuze mu biganiro, akwiriye kuva mu kazi ka dipolomasi.
Lamola yanenze imyitwarire ya Bozell, avuga ko inyuranyije n’amahame agenga abadipolomate kandi ko yivanga mu bibazo by’imbere muri Afurika y’Epfo.

Yabivuze asobanura impamvu Guverinoma y’icyo gihugu yongeye kwihanangiriza ku mugaragaro uyu ambasaderi, ku nshuro ya gatatu kuva yatangira imirimo muri Gashyantare, nubwo hari impungenge ko bishobora kurushaho kuzambya umubano na Leta ya Perezida Donald Trump.
Mu kiganiro yagiranye na Sunday Times ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya OR Tambo, mbere yo kwerekeza mu Misiri, Lamola yavuze ko imyitwarire ya Bozell idakwiye kuranga uhagarariye igihugu mu kindi.
Yasobanuye ko uku kwihanangirizwa kwatewe n’amagambo Bozell aherutse kuvuga ku byo yise ibinyoma bya “jenoside ikorerwa abazungu”, ndetse n’ibyo yatangaje ubwo yahuraga n’umuryango AfriForum muri Nzeri.
Muri iyo nama, Bozell yagaragaje ko atishimiye Guverinoma ya Afurika y’Epfo, avuga ko Amerika “yarambiwe ibiganiro byinshi” kandi ko itagifite ukwihangana kuri icyo gihugu.
Lamola yavuze ko yatunguwe cyane no kumva ambasaderi avuga ko “igihe cy’ibiganiro cyarangiye”, kandi inshingano ze ari ugukemura ibibazo binyuze muri byo.
Ati “Byarantunguye. Ntibikwiye ko umudipolomate avuga ko igihe cy’ibiganiro cyarangiye. Akazi kacu ni ukuganira. Niba rero uri umudipolomate udashobora kuganira no kujya mu biganiro […] va mu kazi.”
Yakomeje ati “Yego, yagaragaje imyitwarire inyuranyije cyane n’amahame ya dipolomasi. Nk’umudipolomate, ntushobora kwivanga muri politiki y’imbere mu gihugu cyakwakiriye. Iryo ni ryo hame rya mbere rya dipolomasi. Kandi biragaragara ko binyuze mu myitwarire ye n’ibikorwa akorera mu ruhame, yivanga muri politiki yacu y’imbere.”
Lamola yashimangiye ko Afurika y’Epfo ishoboye gukemura ibibazo byayo, asaba Bozell guhagarika iyo myitwarire.
Ati “Kugeza ubu twaramwihanangirije mu buryo bwa dipolomasi, tumugaragariza ko tutishimiye imyitwarire ye kandi tumusaba kuyireka.”
Abajijwe niba iki cyemezo kitazarushaho kurakaza ubutegetsi bwa Amerika busanzwe butumvikana na Afurika y’Epfo, Lamola yavuze ko igihugu cye kizakomeza kugira icyo gikora kuri ambasaderi wese urenga ku mahame agenga inshingano ze.
Ati “Oya, imyitwarire mibi ikomeza kuba mibi. Igomba kugira icyo ikorwaho. Ntacyo bihindura uwaba ayigaragaje uwo ari we. Yaba ari we iturutseho cyangwa yaba iturutse i Washington, iba ari imyitwarire idakwiye umudipolomate.”
Yibukije ko ubwo Amerika itishimiraga amagambo ya Ebrahim Rasool, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri icyo gihugu, yamwirukanye itabanje no kumwihanangiriza.
Ati “Muribuka ko i Washington ambasaderi wacu atigeze anihanangirizwa mu buryo bwa dipolomasi. Nta n’imbuzi yahawe. Yirukanywe azira imyitwarire nk’iyo uyu Ambasaderi Bozell agaragaza hano muri Afurika y’Epfo.”
Yakomeje avuga ko kuba igihugu cye kibanza kwihanangiriza Bozell no kuganira na we bigaragaza ubushake bwacyo bwo gukomeza gukemura ibibazo binyuze mu biganiro.
Lamola yari yerekeje mu Misiri aherekeje Perezida Cyril Ramaphosa, witabiriye Inama ya munani ya Afurika Yunze Ubumwe yo guhuza ibikorwa iba hagati mu mwaka, mu nshingano ze nk’umuyobozi w’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC.

