
Abanyarwanda 316 bagize imiryango 93, baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), batashye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, bakirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Mu rwego rwo kubafasha gutangira ubuzima bushya, abatahutse bahabwa ubufasha bw’ibanze burimo amafaranga ndetse n’ibiribwa. Umuntu mukuru w’imyaka 18 kuzamura ahabwa amadolari ya Amerika 188, mu gihe uri munsi y’imyaka 18 ahabwa amadolari 113.
Uretse ayo mafaranga, buri wese kandi ahabwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 45 (45,000 Frw), bigamije kumufasha mu ntangiriro zo kongera kwiyubakira ubuzima mu Rwanda.


