
Nyuma y’uko Ishimwe Vestine aregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro arusaba gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo we, Idrissa Ouedraogo, rwamaze gutanga itariki uru rubanza ruzaburanishirizwaho.
Uru rubanza ruzaburanishwa ku wa 3 Ukuboza 2026, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Amakuru ni uko bimwe mu bizibandwaho muri uru rubanza ari ibyifuzo by’impande zombi, nk’uko babigaragaje mu nama ntegurarubanza yabaye ku wa 14 Nzeri 2026.
Muri iyi nama ntegurarubanza, Ishimwe Vestine, abinyujije ku munyamategeko we, yagaragaje ko impamvu yifuza gutandukana n’umugabo we ari uko yamuhishe ko afite umuryango iwabo muri Burkina Faso. Yavuze ko amaze kubimenya no kubimubaza, yatangiye kumuhohotera no kumukubita.
Hari andi makuru ahamya ko iby’uko Idrissa Ouedraogo yari asanganywe umuryango iwabo, Vestine yabimenyeshejwe na mushiki w’umugabo we, amuhamagaye kuri telefone.
Mu nama ntegurarubanza, Ishimwe Vestine yagaragaje ko nta kintu yifuza kugabana n’umugabo we, ndetse ko umwana babyaranye azakomeza kumurera, kuko ari we babana kandi akiri muto.
Ku rundi ruhande, umunyamategeko wari uhagarariye Idrissa Ouedraogo yahakanye ibyo ashinjwa n’umugore we, ndetse anagaragaza ko n’ubutane batabwemera.
Yagize ati “Yaba ibyo badushinja ntabwo tubyemera, n’ubutane ntabwo tubwemera kuko ibyo bashingiraho babusaba bitigeze bibaho.”
Uruhande rwa Ouedraogo rugaragaza ko mu gihe Urukiko rwakwemeza gutandukanya uyu mugabo n’umugore we, ubutane bwatangwa ku mpamvu ziturutse kuri Ishimwe Vestine, zirimo guta urugo n’izindi mpamvu yarugaragarije.
Muri iyi nama ntegurarubanza, uwari uhagarariye Idrissa Ouedraogo yavuze ko uyu mugabo akeka ko umwana ari uwe, ariko agasaba ko hakorwa isuzuma rya ADN (DNA Test), kuko hakirimo gushidikanya ku isano bafitanye.
Uretse gushidikanya ku isano afitanye n’uyu mwana, uruhande rwa Idrissa Ouedraogo rwagaragaje ko rubabazwa no kuba rutaramubona, rusaba ko Urukiko rwazategeka Ishimwe Vestine kumumwereka.


