
Umutingito wari ufite ubukana bwo ku rwego rwa 5 wibasiye umujyi wa Granada mu majyepfo ya Espagne mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, wangiza inzu n’imodoka.


Uwo mutingito wibasiye agace ka Alhendín gaherereye mu nkengero za Granada nyuma gato ya saa Saba z’Ijoro.
Televiziyo yo muri Espagne, TVE, yerekanye inkuta z’inzu zasenyutse zaguye mu muhanda ndetse n’imodoka zimwe zangiritse muri uwo mujyi usanzwe usurwa cyane na ba mukerarugendo.
Inzego z’ubutabazi zo mu Ntara ya Andalusia zatangaje ko zarokoye abantu batandukanye bari mu nyubako zangijwe n’uwo mutingito.
Visi Perezida wa Guverinoma y’Intara ya Andalusia, Antonio Sanz Cabello, yatangaje ko inzego z’ubuyobozi zashyizeho ibihe bidasanzwe ngo hakorwe ibikorwa by’ubutabazi.
Ati “Niba uri muri Granada, ukumva umutingito, ukaba umeze neza kandi inzu yawe itangiritse, komeza gutuza kandi wirinde kwinjira cyangwa gusohoka mu nyubako bitari ngombwa.”
Yakomeje asaba abantu bari hanze kwirinda kwegera inkuta z’inyubako, balcon, ibice byo hejuru by’inzu n’ibindi bintu

Imodoka nyinshi zangijwe n’umutingito

Inyubako zimwe zangiritse

