
Aba bantu uko ari 8 bakekwaho ubwicanyi bafatiwe mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesero irimo Umurenge wa Rweru, Gashora, Mayange, Ngeruka, Kamabuye n’Umurenge wa Ntarama ndetse iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri ubwo bwicanyi.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, ibi yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gikorwa cyari kigamije kuganira n’abaturage ku ngingo zitandukanye zirimo gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano.

Yagize ati “Mu minsi yashize twagiye twakira ibirego ndetse tugakora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mwumvise mu ntangiro z’uy’umwaka mu Karere ka Bugesera abantu bagera kuri batandatu bishwe, bariya bantu umunani mubona barakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwabo.”
Yavuze ko zimwe mu mpamvu zagaragaye zateje izo mpfu harimo amakimbirane yo mu ngo ashingiye ku mitungo, gufuha hagati y’abashakanye n’ubusinzi ndetse no kwihanira mu gihe ibyo byose bitemewe.
Dr. Murangira yibukije ko ubwicanyi buri mu byaha bikomeye kandi buhanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Ati “Ubwicanyi ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Abo bakekwaho ibi byaha, inkiko nizibibahamya, bashobora guhanishwa igifungo cya burundu.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwihanira no kudakoreshwa n’uburakari, ndetse bakagana inzego zibishinzwe igihe bagize ikibazo.



