
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, yatangaje ko yiteguye guhangana na Miss Mutesi Jolly mu nkiko, nyuma y’uko uyu wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 amuhaye amasaha 48 ngo asabe imbabazi ndetse ahakane ibyo yamushinje byo kugira uruhare mu buriganya bwo kuri internet.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), Bebe Cool yavuze ko afite ibimenyetso byinshi azifashisha mu rukiko, ndetse ko hari ibindi ateganya gushyira hanze mu rwego rwo gushyigikira ibyo arega Mutesi Jolly.

Yagize ati: “Bimwe mu bimenyetso bikomeye nzabigumana kugira ngo bizifashishwe mu rubanza, ariko niteguye no gushyira hanze amajwi y’inshuti ye magara yemera ibintu bimwe na bimwe itazi icyo ikoranabuhanga rishobora gukora. Nzerekana kandi uburyo nimero eshatu za telefoni zifitanye isano muri iki kibazo.”
Ibi byakurikiye urukurikirane rw’amashusho (screenshots) Bebe Cool yashyize hanze agaragaza ibiganiro bya WhatsApp yavuze ko yagiranye n’umuntu wakoresheje umwirondoro wa Mutesi Jolly.
Uyu muhanzi, amazina ye nyakuri akaba Moses Ssali, yavuze ko uwo muntu yamubwiye ibijyanye n’amahirwe y’ishoramari, amwizeza ko ashobora gufasha umuhungu we gukomeza umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga ndetse anamubwira ko afite aho ahuriye n’abantu bafite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Muri bumwe mu butumwa bwashyizwe hanze, uwo muntu yagize ati: “Bebe, nabonye umuhungu wawe akina umupira. Mu mpeshyi nshobora gukoresha ubushobozi bwanjye nkamufasha.”
Hari n’ubundi butumwa bugaragaza ibiganiro byerekeye ubufatanye mu bucuruzi muri Uganda, imishinga y’ishoramari hagati ya Uganda, u Rwanda n’u Bwongereza, ndetse n’ibiganiro bivuga ku bantu bo mu miryango y’ibwami muri Arabia Saudite.
Nubwo Bebe Cool akomeje gushimangira ibyo arega, nta kimenyetso kiratangazwa gihamya mu buryo bwigenga ko umuntu wakoresheje konti yari yanditseho “Jolly UK Arsenal Stadium” ari we Miss Mutesi Jolly.
Mu gusubiza ibi birego, abunganira Mutesi Jolly mu mategeko bo muri Mbidde & Co. Advocates bamwandikiye ibaruwa imusaba guhita ahakana ibyo yatangaje, bamushinja guharabika umukiliya wabo.
Muri iyo baruwa, bavuga ko amagambo ya Bebe Cool ari ibirego bidafite ishingiro kandi byatangajwe agamije kwangiza izina rya Mutesi Jolly.
Banagaragaje ko umukiliya wabo atigeze agirana imikoranire iyo ari yo yose na Bebe Cool, ndetse ko nimero ya telefoni yamwitiriwe yari yaratangajwe kuva mu Ukwakira 2024 nk’iyakoreshejwe n’abatekamutwe biyitirira abandi ku mbuga nkoranyambaga.
Abanyamategeko ba Mutesi Jolly bavuga kandi ko uyu mukobwa yari yarigeze kuburira abantu ku mugaragaro ko hari konti z’impimbano zikoreshwa mu izina rye ndetse zigakoresha amafoto ye mu bikorwa by’uburiganya.
Muri iyo baruwa, Bebe Cool yasabwe guhagarika gukomeza gukwirakwiza ayo makuru, agatangaza inyandiko isaba imbabazi ndetse agasubirana ku mugaragaro ibyo yavuze. Bamuhaye amasaha 48 yo kuba yabikoze, bitaba ibyo bagahita bamurega mu nkiko.
Ku ruhande rwa Mutesi Jolly, yakomeje guhakana ibyo aregwa, ashimangira ko na we ari umwe mu bahohotewe n’abantu biyitirira abandi ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yigeze gutangaza mbere, yagize ati: “Icya mbere ni uko mbabajwe no kuba waratekewe umutwe n’umuntu wanyiyitiriye, ariko ubutaha ujye ubanza kugenzura amakuru neza mbere yo gushinja abantu ukoresheje amazina yabo.”
Mu gihe impande zombi zikomeje gutsimbarara ku byo zivuga, birasa n’aho uru rugamba rwatangiriye ku mbuga nkoranyambaga rugiye gukomereza mu nkiko, aho buri ruhande ruvuga ko rufite ibimenyetso bihagije byo kwiregura no gushinja urundi.


