
Umunyamerika Serena Williams, umwe mu bakinnyi ba Tennis bakomeye babayeho, yatangaje ko agiye kongera gukina amarushanwa y’ababigize umwuga nyuma y’imyaka ine yari amaze adakandagira mu marushanwa akomeye.

Mu butumwa yashyize hanze, yavuze ko Queen’s Club ari ahantu heza ho gutangirira urugendo rushya mu mwuga we, cyane ko ibibuga by’ibyatsi byamuhesheje ibihe byinshi byiza mu mateka ye.
Mu mezi ashize, amakuru menshi yavugaga ko Williams ashobora kugaruka mu kibuga nyuma yo kongera kwiyandikisha muri gahunda zo gupimwa ibiyobyabwenge bikorwa ku bakinnyi babigize umwuga. Byongeye kandi, yagiye agaragara mu myitozo ikomeye muri Leta ya Florida.
Nubwo azatangirira mu mikino y’abakina ari babiri, abafana ba Tennis bategereje kureba niba azakomeza no mu mikino y’umukinnyi umwe (singles), by’umwihariko mu irushanwa rya Wimbledon Championships, aho yegukanye ibikombe birindwi.
Kugaruka kwa Serena Williams kwateje ibyishimo byinshi mu bakunzi ba Tennis ku Isi, benshi bibaza niba uyu mukinnyi w’icyamamare azashobora kongera guhangana ku rwego rwo hejuru nk’uko yabigenzaga mbere.


