
Ingabo za Iran (IRGC) zatangaje ko zagabye igitero ku kigo cy’ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere kiri mu Burasirazuba bwo Hagati nk’igikorwa cyo kwihorera ku bitero bishya Amerika iheruka kugaba hafi y’inzira ya Hormuz.
IRGC ntiyavuze aho ikigo cyarashwe giherereye, ariko Kuwait yavuze ko yapfubije ibisasu bya missile na drone ariko ntiyatangaza abazirashe.

Ingabo za Amerika zimaze iminsi mike zitangaje ko zarashe drones za Iran zari mu kirere cy’inzira ya Hormuz ndetse zirasa ikigo cy’ingabo za Iran muri Bandar Abbas, umujyi wo ku cyambu kuri Hormuz.
Ibitero bishya biri kugabwa mu gihe hari hemeranyijwe ku gahenge kubera ibiganiro bihuza impande zombi ariko Amerika na Iran bikakarengaho.
Ni ubwa kabiri mu minsi itatu Amerika igaba ibitero ku bigo by’ingabo za Iran, ikavuga ko byakozwe hagamijwe kwirwanaho.
IRGC yavuze ko yagabye igitero ku kigo cy’ingabo z’Amerika nk’uburyo bwo kwihorera ku gitero cyagabwe mu mujyi wa Bandar Abbas.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baqai, yamaganye ibitero bya Amerika avuga ko ari ukwica amasezerano bumvikanyeho.
Intambara ya Amerika na Iran yujuje amezi atatu itangiye, yagize ingaruka ku bukungu bw’Isi, kuko yafunze inzira ya Hormuz inyuramo ibicuruzwa byinshi bijya ku Isi n’ibikomoka kuri peteroli bingana na 20% bikoreshwa ku Isi.

