
Ikigo mpuzamahanga gikomeye gitunganya umuziki, Universal Music Group na TikTok byavuguruye amasezerano yabyo y’imikoranire, akubiyemo ingingo zigaruka ku bikorwa byo guhangana no gukuraho imiziki yose ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI nta ruhushya rutanzwe, hagamijwe guha agaciro no kurengera inyungu z’abahanzi n’abanditsi b’indirimbo.
Uku kuvugurura amasezerano kugaragaza impinduka zikomeye mu mibanire ya UMG na TikTok.

Mu 2024, habayeho amakimbirane akomeye ubwo UMG yashinjaga TikTok kutita ku bibazo byatezwaga n’imiziki ya AI n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibihangano. Ibi byatumye UMG ifata icyemezo cyo gukura indirimbo zayo zose kuri TikTok by’agateganyo.
Kuri ubu iki cyemezo cya TikTok cyo guhangana n’imiziki y’imyiganano kije mu gihe gikwiye, kuko inganda z’umuziki zihangayikishijwe bikomeye n’ikoranabuhanga rya AI rikora indirimbo zisa neza n’iz’abahanzi bakomeye nka Drake na The Weeknd. Izi ndirimbo zarakwirakwijwe cyane mbere y’uko zisibwa.
Aya masezerano ashobora kubera urugero rwiza izindi mbuga nkoranyambaga mu kugena amategeko agenga ikoranabuhanga rya AI n’uburenganzira bw’ibihangano.
Mu rwego rwo kwerekana ko yita ku nyungu z’abahanzi, umwaka ushize TikTok yatangije gahunda yitwa “TikTok for Artists” igamije gufasha abahanzi kuzamura ibihangano byabo no guha amakuru y’ingenzi inzu zitunganya umuziki.


