
Kuva Covid-19 yagabanya ubukana, porogaramu nyinshi zifasha abantu gushaka abakunzi zatangiye gutakaza abazikoresha ku bwinshi. Ibi bigaragara cyane kuri Tinder, aho inyungu zayo n’agaciro k’imigabane yayo byagabanyutse bikomeye.
Iyi porogaramu izwi cyane mu gufasha abashaka abakunzi, iri kugerageza kwivugurura kugira ngo ikurure abandi bayikoresha bashya, cyane cyane abakiri bato, ariko by’umwihariko abagore, kuko umubare w’abagabo n’abagore bakoresha Tinder uhabanye cyane.

Tinder yigeze kugira miliyoni 65,4 z’abayikoresha buri kwezi mu 2021, ariko uwo mubare waragabanyutse ugera kuri miliyoni 50,5 mu mwaka ushize.
Sosiyeye Match Group, ifite Tinder, ni yo ikiyoboye mu mbuga zifasha mu kuranga abakunzi kuko ni yo nyiri Match.com, Meetic, OkCupid, Hinge, Plenty of Fish na OurTime.
75% by’imyirondoro yose iri kuri Tinder ni iy’abagabo, bivuze ko aribo bayikoresha cyane.
Spencer Rascoff uyobora Match Group kuva mu 2025, yavuze ko iyi porogaramu igiye gukora amavugurura ku buryo idakomeza kumera nk’ahantu ho kugeragereza amahirwe ahubwo igahinduka ahantu ho kubakira umubano nyawo.
Ubu yashyizeho uburyo bushya bugamije gutuma iyi porogaramu irushaho korohera no gushimisha abayikoresha. Muri bwo harimo Double Date, ituma abantu bane ni ukuvuga inshuti ebyiri ebyiri bashobora kuganirira hamwe icyarimwe.
Hari kandi no guhitirwamo abantu bashobora guhuza, hashingiwe ku byo umuntu akunda mu muziki cyangwa se no mu myemerere y’ibintu bitandukanye.
Intego nyamukuru ni ukwigarurira abagore n’abakobwa bakiri bato.
Tinder yiyemeje gukoresha miliyoni 60 z’amadolari muri uyu mwaka mu bintu bizagirira akamaro abayikoresha, birimo n’ibicuruzwa bishya, ugereranyije na miliyoni 15 z’amadolari yakoreshejwe mu 2025. Amafaranga ikoresha mu kwamamaza agiye kuva kuri miliyoni 180 z’amadolari agera kuri miliyoni 230 z’amadolari.

