
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri icyo gihugu ndetse cyahitanye umuntu umwe.
Iyo Minisiteri yahamije ko uwayanduye yayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko uwo murwayi yanamaze kwitaba Imana.

Uwo murwayi yitabye Imana ku wa 14 Gicurasi 2026. Muri RDC kandi Ebola yahitanye abantu 65.
Ebola ni indwara ikomeye kandi yica, ikwirakwira binyuze mu matembabuzi yo mu mubiri ava ku muntu wanduye ajya ku wo bakoranyeho, cyangwa ikanyura ku bikoresho byakozweho n’uwanduye, no gukora ku muntu wishwe n’iyi ndwara.
Ebola yagaragaye bwa mbere mu 1976, bigakekwa ko yatangiriye mu gacurama.
Bimwe mu bimenyetso by’ibanze bya Ebola ni ukugira umuriro ukabije, kubabara imikaya, umunaniro ukabije, kuribwa umutwe no kubabara mu mihogo. Kugeza ubu nta muti wa Ebola uzwi, havurwa ibimenyetso byayo.
Icyorezo cya Ebola cyica nibura 50% by’abanduye. Icyakora, ku nshuro zitandukanye igipimo cyagiye gihindagurika hagati ya 25–90% nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS.

