
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yatangaje ko APR FC yabonye ikipe itandukanye n’iyo yari amaze iminsi ikina na yo, ayiteguza kuzongera kuyigora mu gihe amakipe yombi yahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
Gikundiro yanganyije na APR FC igitego 1-1, mu mikino w’Umunsi wa 29 wa BK Pro League.

Ni umukino Rayon Sports yongeye kubona inota kuri mukeba kuko APR FC yari imaze imikino itatu yikurikitanya itsinda Murera mu marushanwa yose kandi ibitego byinshi.
Nyuma yo kunganya uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko kuri iyi nshuro APR FC yabonye ikipe itandukanye.
Ati “Uyu munsi yabonye Rayon Sports itandukanye n’iyo yari amaze iminsi akina na yo. No ku mukino wa nyuma azabona indi kuko turi kuzamura urwego kandi iyo hataba ibindi (imisifurire) ibyavuye mu mukino byari gutandukana.”
Uyu mugabo kandi yagaragaje ko penaliti yahawe APR FC ikishyura igitego yatumye batakaza amanota atatu.
Ati “Umusifuzi yibeshye atanga penaliti itari yo bitubuza amahirwe yo kubona amanota atatu.”
Uyu mukino watumye Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa kabiri ikomeza kurusha Gikundiro ya kane amanota umunani.
Abajijwe niba Rayon Sports itavuye ku Gikombe cya Shampiyona, Haringingo yavuze ko bizasobanuka mu mukino uzakurikira.
Ati “Nibaza ko ku mukino ukurikira ari bwo tuzamenya niba tukiri guhatanira igikombe. Twifuzaga gutsinda uyu mukino hagasigaramo amanota atanu, tukareba ko hari ahandi bazatakaza.”
Umukino ukurikira, Rayon Sports izasura AS Muhanga ku wa Gatatu, mu gihe APR FC izakira Al Hilal SC ku wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026.


