
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pst Ndayizeye Isaïe yatangaje ko icyemezo cyafatiwe abapasiteri bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kigamije gutuma batazava muri gereza ngo bumve ko bazakomeza izi nshingano.
Umushumba Mukuru wa ADEPER, Ndayizeye Isaïe, yabitangaje mu kiganiro cyihariye kuri uyu wa 25 Mata 2026. Ni nyuma y’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko Abatutsi bahoze babarizwa muri korali Hoziyana ikorera muri ADEPR Nyarugenge.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro, abagize iyi korali bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside.
Pasiteri Ndayizeye yasobanuye impamvu yateye kwambura izina ry’ubushumba abagize uruhare muri Jenoside iherutse kubikora ndetse anavuga impamvu batinze kuhagarikwa hakaba hari hashize imyaka 32 kandi bafite icyo cyasha.
Ati “Urebye, abenshi ubu ni bwo bari gusoza igihe cyabo mu magororero. Kugira ngo bataza nk’aho baje gukomerezaho inshingano bari bafite, ni byiza ko abantu bafata ibyo byemezo. Birumvikana, abantu bagombaga no kubanza gusesengura kuko byose bigira amategeko ajyana na byo”.
Yakomeje avuga ko abihannye bemerewe kubajya mu rusengero bagaterana bisanzwe ariko ko batamerewe imirimo ituma babera urugero abandi mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Yanemeje ko abari mu mahanga bibareba, ati “Bamwe hari igihe usanga bafiteyo insengero. Niba hari n’abamuyobotse, bamukurikiye, bari kumwe na we ahongaho, bajye bamubwiza ukuri. Bamubwire ngo ‘ntabwo ukwiye kuba uri umuyobozi wacu kuko ibyo wakoze mu gihugu wavuyemo ntabwo biguhesha kuba umushumba”.
Muri uyu muhango hibutswe Abatutsi 16 babaga muri korali Hoziyana ndetse hazirikanwa undi umwe utari mu bahigwaga babanaga muri korali, wemeye kwicwa yanze kwitandukanya na bo.
Hitabiriye Abakirisitu b’iri torero, abahagarariye umuryango Ibuka n’Akarere ka Nyarugenge, ishuti n’imiryango y’abishwe muri Jenoside.


