
Ubucamanza bwa Iran bwasabye leta kurekura imitungo ya Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Iran, Zahra Ghanbari, yari yafatiriwe nyuma y’uko ashyizwe ku rutonde rw’abantu 400 biswe “abatera inkunga umwanzi”.
Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Iran yitabiriye Igikombe cya Asia mu mpera za Gashyantare, mbere gato y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bigaba ibitero kuri iki gihugu, bikica umuyobozi w’ikirenga Ali Khamenei.

Tariki ya 2 Werurwe, abakinnyi baryumyeho, banga kubumbura iminwa yabo ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza Iran ku mukino wari wayihuje na Koreya y’Epfo. Ibyo byatumye itangazamakuru rya Iran ryita iyi kipe “abagambanyi mu gihe cy’intambara.”
Australia yatanze ubuhungiro kuri iyi kipe, hatinywa ko izatotezwa mu gihe abakinnyi baba basubiye muri Iran.
Kapiteni w’iyi kipe Ghanbari, n’abandi bakinnyi batandatu bakinana, yabanje kwemera ubuhungiro bari bahawe, ariko nyuma aza kwisubiraho. Bivugwa ko imiryango y’abakinnyi yari muri Iran yatewe ubwoba bigatuma bahindura ibitekerezo.
Abandi bakinnyi bane na bo bisubiyeho, babiri aba ari bo basigara muri Australia.
Gusubira muri Iran kwa Ghanbari ku wa 19 Werurwe kwafashwe nk’ubutwari n’abayobozi b’iki gihugu, bizeza ko we na bagenzi be batazahanirwa ibyabereye muri Australia.
Gusa mu mpera z’icyumweru gishize, imitungo y’uyu mukinnyi irimo konti za banki, iyimukanwa n’itimukanwa, yose yarafatiriwe aho yari gutezwa cyamunara cyangwa igakoreshwa ibindi n’ubuyobozi.
Andi mazina azwi yagaragaye ku rutonde rw’abafatiriwe imitungo ni umukinnyi wa filime Hamid Farokhnezhad, abahanzi Ashkan Khatibi na Mazyar Fallahi, umunyamakuru Parastoo Salehi n’umukinnyi Mohammad Ali Karimi.
Abenshi muri aba bafite aho bahuriye n’ibigo by’itangazamakuru bya Iran International na Monato, byombi bishinjwa gukorana na Israel nubwo bikorera i Londres mu Bwongereza n’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri uyu wa Mbere, ikinyamakuru cy’Ubucamanza bwa Iran [Mizan News Agency], cyatangaje ko urukiko rwategetse ko imitungo ya Ghanbari irekurwa nyuma y’uko iperereza rigaragaje ihinduka mu myitwarire ye ndetse atari agamije gukora icyaha.


