
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umubare w’abanyeshuri basoza amashuri abanza n’ayisumbuye badasibiye umaze kugera kuri 15% kuva mu 2019 kugeza mu 2024, bivuye kuri 11% byariho hagati yo mu 2015 no mu 2020.
Ni imibare yatangajwe n’Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2025, ubwo hatangizwaga inama yiga ku burezi yiswe ‘State of Education Conference 2026’.

Ni imibare yatangajwe nyuma ya Raporo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze muri Gicurasi 2025, igaragaza ko abanyeshuri bata ishuri bagabanyutse bagera kuri 4,7% mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 bavuye kuri 6,8% mu 2022/2023.
Iyi mibare igaragaza ko kuva mu 2015 kugeza mu 2020, abanyeshuri 11% mu banyeshuri bose bigaga muri icyo gihe nibo babashije kwiga imyaka 12 badasibiye, ni ukuvuga ngo kuva mu wa mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Ibi ni ibigaragaza ko abanyeshuri basigaye batigeze babasha gusoreza ishuri ku gihe batangiriye bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo gusibira, kuva mu ishuri ndetse n’ibindi.
Gusa nubwo bimeze uko, iyi raporo igaragaza ko imibare y’abanyeshuri basoza amashuri badasibiye yageze kuri 15% kuva mu 2019 kugeza mu 2024, ibyerekana ko hari ibyakozwe mu kongera umubare w’abanyeshuri bava mu ishuri cyangwa basibira.
Hagati yo mu 2015 na 2020, abanyeshuri 96% nibo babashije gusoza amashuri abanza badasibiye ubwo ni ukuvuga ko bize imyaka itandatu yose neza.
Gusa ariko mu 2023/2024 iyi mibare yaragabanyutse cyane igera kuri 48% bishatse kuvuga ko abanyeshuri basoza amashuri abanza badasibiye bagabanyutse cyane.
Ku ruhande rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bakayasoza badasibiye, iyi mibare igaragaza ko bari ku mpuzandengo ya 54% hagati ya 2016 na 2021 gusa yaje kugabanyuka mu 2023/2024 igera kuri 43%.


