
Mutoni Assia wari umaze imyaka ine yimukiye muri Amerika aho yashatse, yatashye i Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa 18 Werurwe 2026 yakirwa n’abiganjemo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze.
Uyu mukinnyi wa filime wamenyekanye mu zirimo Seburikoko, yimukiye muri Amerika mu 2022 nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo we Uwizeye Mohammed banamaze kubyarana abana babiri.

Mutoni Assia wageze i Kigali ari kumwe n’umugabo we ndetse n’abana babo, yagaragazaga umunaniro mu maso cyane ko urugendo rwe rutamworoheye kuko byamusabye no kugura andi matike kuko izo bari baguze mbere zo guca muri Qatar bitakunze ko bazigenderaho kubera ko ikirere cyaho kigifunze.
Uyu munaniro watumye atabasha kugira ibyo aganira n’itangazamakuru, icyakora ku rundi ruhande ni umugore wagaragazaga amarangamutima y’urukumbuzi yari afitiye inshuti abavandimwe n’abo mu muryango we bari bagiye kumwakira ari benshi.
Ubwo yari akubise amaso umubyeyi we, Mutoni Assia yaturitse ararira aramwegera abarahoberana bashira urukumbuzi.
Ab’ibyamamare bakiriye Mutoni Assia n’umuryango we ku kibuga cy’indege barimo Kampire Sarah uherutse gusohora filime ye ya mbere yikoreye yise ‘Toxic’ ndetse na Nyambo Jesca.
Mutoni Assia yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo Gatarina, Giramata, Intare y’ingore, Seburikoko, City Maid, Close Chapter yo muri Tanzania n’izindi yagiye akinamo mbere y’uko yimukira muri Amerika mu 2022 aho yari asanze umugabo we batahanye i Kigali bari kumwe n’abana babo babiri.


