
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FC naho umukino wa AS Muhanga na Police FC urasubikwa kubera imvura.
Kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda ni bwo hakomeje imikino yo ku munsi wa 22 wa Rwanda Premier League 2025/2026. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwabereye kuri Stade Ubworoherane aho Musanze FC yari yakiriye Rayon Sports.
Rayon Sports yatangiye iri hejuru dore ko ku munota wa 7 Fall Ngagne yarekuye ishoti riremereye ariko umunyezamu wa Musanze FC aratabara arishyira muri koroneri.
Bidatinze ku munota wa 13 Bienvenue Joachim yafunguye amazamu ku makosa yakozwe na ba myugariro ba Musanze FC ubundi afata umupira ahita arekura ishoti adahagaritse riruhukira mu nshundura.
Nyuma y’uko Murera ibonye igitego Musanze FC nayo yatangiye gushaka uko yakwishyura binashoboka binyuze ku bakinnyi bayo barimo Katembo Lubila.
Iyi kipe yo mu karere ka Musanze yakomeje kubona kufura ariko bikarangira nta kintu izimajije bituma igice cya mbere kirangira Rayon Sports ikiyoboye n’igitego 1-0.
Musanze FC mu gice cya kabiri yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Nonso Charles hajyamo Hakizimana Tity ubundi ikomeza gushaka uko yakwishyura, ku munota wa 63 ibona penariti ku ikosa Tshimanga yakoreye Christive Bioko mu rubuga rw’amahina.
Yahise iterwa na Ntijyinama Patrick ayishyira mu nshundura igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse. Rayon Sports yahise ikora impinduka mu kibuga havamo Joackim Bienvenue hajyamo Tambwe Gloire.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yongeye kujya isatira nk’aho Tambwe yabonye umupira mwiza wari uvuye muri koroneri arekura ishoti ariko ba myugariro baratabara.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1 Rayon Sports ijya ku mwanya wa kane n’amanota 37 ikaba irushwa na Al Hilal ya mbere na APR FC ya kabiri amanota atanu.
Mu yindi mikino yakinwe Mukura VS yatsinze Al Hilal 3-1,Kiyovu Sports inganya na Gicumbi FC 1-1 nano Rutsiro FC itsinda Marine FC 5-3. Ni mu gihe umukino wa Police FC nayo AS Muhanga wo wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye kuri iyi Stade y’akarere ka Muhanga.


