
Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026 nibwo Bazongere Rosine wahagurukiye i Nyandungu, yatangiye urugendo Kigali-Nyagatare (ibilometero 160) agiye gukora n’amaguru mu gihe cy’iminsi ine.
Ni urugendo ahamya ko rugoye ariko azakora bitewe n’impamvu yarwo cyane ko ari mu bukangurambaga bwo gukusanya imfashanyo yo kugurira abana bo mu byaro batishoboye impapuro z’isuku bifashisha kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza mu gihe bagiye mu mihango.

Mu kiganiro yagiranye ni itangazamakuru, mbere y’uko ahaguruka i Nyandungu, Bazongere yagize ati “Umunsi wa mbere nzagera i Rwamagana ni ibilometero 50, umunsi wa kabiri nzagera i Kiramuruzi naho ni ibilometero 50 noneho iminsi ibiri ya nyuma nzatangira kugabanya kuko uwa gatatu nzagera Kabarore ibilometero 30 nze gusoreza Nyagatare ku munsi wa kane nabwo nzaba nkoze ibilometero 30.”
Uyu mukobwa yavuze ko iminsi ibiri ya nyuma azakora ibilometero bike kuko umubiri uba watangiye kunanirwa.
Ku bijyanye n’ubukangurambaga arimo, Bazongere yavuze ko nubwo atavuga ko ari kubona ubushobozi buhagije ariko hari abatangiye kumufasha ku buryo afite icyizere cyo kuzagera ku ntego ye.
Byitezwe ko uru rugendo Bazongere yatangiye ku wa 12 Gashyantare 2026 azarusoza ku wa 15 Gashyantare 2026.
Si ubwa mbere Bazongere Rosine wamamaye muri sinema y’u Rwanda azaba akoze urugendo rurerure n’amaguru kuko muri Werurwe 2025 yagenze ibilometero 150 mu rwavuye i Kigali yerekeza i Rubavu.
Ni urugendo rw’iminsi itatu Bazongere avuga ko yakoze mu rwego rw’ubukangurambaga bwo gukora siporo ngororamubiri mu kurushaho kugira ubuzima bwiza, kuruhura umubiri ndetse no kuruhura ubwonko.
Nubwo yakoresheje iminsi itatu, uteranyije ibihe yakoresheje muri urwo rugendo usanga ari amasaha 34, iminota 39 n’amasegonda 26.


