
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko intsinzi ya APR FC kuri Rayon Sports mu Gikombe cya FERWAFA Super Cup 2025 yatewe n’itandukaniro rinini mu mitegurire y’amakipe yombi, ashimangira ko Gikundiro itaragera ku rwego rw’ikipe ayoboye.
Nyuma yo kwakira abakinnyi, abatoza n’abafana ba APR FC, Brig. Gen Rusanganwa yavuze ko gutsinda Rayon Sports 4-1 byari byitezwe, ari na bwo bwa gatatu yikurikiranya APR FC itsinda mukeba.
Yagize ati: “Sinjya kuri buri kantu kose ariko nzayitsinda, nzayisubira inshuro nyinshi cyane kugeza igihe izagera ku rwego rwanjye. Nta marangamutima arimo kuko umupira w’amaguru ni siyansi.”
Yagarutse ku myitegurire, avuga ko APR FC iri ku rundi rwego ugereranyije na Rayon Sports: “Ugiye kudushyira ku munzani na Rayon Sports, imyiteguro yanjye na yo ntibyari byahura na rimwe.”
Yongeyeho ko bidashoboka guhuza vuba abakinnyi n’umutoza bashya mu byumweru bibiri: “Ntabwo wazana abakinnyi batanu cyangwa batandatu mu byumweru bibiri… ubwo bwenge ntibushoboka.”
Rusanganwa kandi yibukije ko ari we uyoboye APR FC nubwo afite n’izindi nshingano: “Ni njye Chairman wa APR FC, ariko hari inshingano z’ibanze ngira.” Yongeyeho ko abafana bagomba kuba hafi y’ikipe iri mu bihe byiza byo gutsinda.
Nubwo APR FC iri gutsinda imbere mu gihugu, yibukije ko intego ari urwego mpuzamahanga, avuga ko hakenewe gukomeza kuzamura urwego nyuma yo gusezererwa na Pyramids FC muri CAF Champions League.
Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 29, yitegura gukina na Amagaju FC ku wa 14 Mutarama 2026 kuri Stade ya Muhanga.


